Meddy afatanyije n’ihuriro ry’abafana be bitwa ‘Inkoramutima’, batangiye gukusanya miliyoni 6 Frw yo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elsie wigeze kuririmba indirimbo ye “My Vow” uherutse kwitaba Imana aguye mu kigega cy’amazi akababaza benshi.
Uyu mwana uherutse kwitaba Imana, umurambo we ugasangwa mu kigega y’amazi, urupfu rwakoze ku mitima ya benshi ndetse n’inzego z’iperereza zamaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.
Urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rwamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeje iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mwana, bikekwa ko yaguye mu kigega kibikwamo amazi ku wa 14 Mutarama 2022. Rutiyomba Akeza Elisie yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Kimwe n’abanyarwanda bamenye iyi nkuru, benshi mu byamamare bashenguwe n’urupfu rwe aho mu bababaye cyane harimo na Meddy. Meddy n’abafana be, mu gufata mu mugongo umuryango wa Akeza, batangiye gukusanya amafaranga banyuze kuri Gofundme.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hamaze kuboneka arenga miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.