Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira umusore wari ufite inzoga y’abakwe mu bukwe agiye kuyipfundura maze ubwo yayikoreragaho amafiyeri menshi ikamucika ikameneka abari aho bose bakikanga bikarangira abari bategereje kuyisoma basubiza amerwe mu isaho.
Uwo musore yitwa Noël Nkurunziza akaba ari umusore w’imyaka 39 y’amavuko akaba ari umwana wa 6 mu bana 8 (abahungu 5 n’abakobwa 3). Aganira n’umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show, Noël yavuze ko yakunze akunda gukina umupira w’amaguru dore ko banamwitaga akabyiniriro ka Ronaldinho
Ku bijyanye n’ibyatumye amenyekana cyane aribyo byo kumena champagne mu bukwe. Noël yavuze ko umukobwa yatindanye ibirahuri bigatuma Noël akomeza kuzunguza champagne ategereje ko umukobwa wari uzanye ibirahuri ahagera. Umukobwa yarahageze maze Noël yibeshya ko umukobwa ari hafi ye ku buryo akaraga champagne akayipfundura ahita ayisuka mu birahuri niko kumucika yikubita hasi irameneka
Icyo gihe champagne ikimeneka, Noel yasobanuye ibyabaye mu magambo agira ati: “Icyo gihe abasaza bahise bambwira bati Humura, hari abavuze ngo ziraryoshye abandi barambwira bati humura ihangane… Bazanye indi, ubwo umusore w’umucordinateri ahita avuga ati « Have utongera ukadukorera amabara ». Ubwo uwo musore yahise afungura iyo champagne yindi bari bazanye”.
Nyuma Noël yasabye uwo musore ko yamwemerera agakosora amakosa yakoze agakomeza gufungura champagne, uwo musore yarabimwemereye maze Noël akomeza gufungura champagne gusa ngo yazifunguraga atabanje kuzikaraga nkuko mbere yari yabigenje ikamucika ikameneka.
Noël yavuze ko yakomeje kuyobora ubukwe nk’ibisanzwe ndetse na champagne zakomeje kuza agenda azifungura bisanzwe ntayongeye kumeneka.