Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko kuri uyu wa 19 Mutarama 2022, ari bwo hatangijwe uyu mushinga ugiye gukorera muri Pariki y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Mu Rwanda iki kigo cyahashyize imitaka ibiri, aho umwe munini ufite ubushobozi bwo gutwara abantu bane undi ukagira ubwo gutwara batandatu icya rimwe. Hot Air Ballon zifite ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere zikagera muri metero ziri hagati ya 100 na 1000.
Hot Air Balloon ni imitaka itemberezwa mu kirere irimo abantu, ariko ikaba itagira moteri cyangwa ikindi gikoresho kiyifasha kuguma mu kirere, ahubwo ikifashisha umuyaga usanzwe n’umwuka ushyushye.
Kugira ngo balloon iguruke, ibanza gushyirwamo umwuka usanzwe, ukuzura umutaka munini (cyangwa ikimeze nk’igipirizo kinini tubona kiba kiri hejuru).
Mu buryo balloon zikozemo, ziba zifite uburyo bwateganyijwe bwo kohereza ubushyushye muri wa mutaka urimo umwuka, hanyuma uko umwuka urimo imbere urushaho gushyuha, uriyegeranya umutaka ukabyimba kurushaho, noneho kuko umwuka ushyushye woroha kurusha umwuka usanzwe (uba unakonje), uhita uzamuka usa nk’ujya hejuru yawo, maze ubwo balloon ikaba irazamutse.
Mu kirere, umuyobozi wayo (bita pilot) ashobora kugena ubutumburuke agurutsaho balloon ye, akoresheje bwa buryo bwo kohereza ubushyushye muri balloon nyine, ari na bwo bushyushya umwuka urimo imbere. Uko umwuka uri mu mutaka urushaho gushyuha cyane, ni na ko uba uri koroha cyane, bigatuma balloon izamuka cyane.
Ku kijyanye n’amerekezo, umupiloti wa balloon ashobora kuyagenzura, ariko ibi biterwa n’umuvuduko w’umuyaga uri mu kirere. Uko uba mwinshi, ni ko kugenzura balloon bigorana.
Ku bijyanye no kururuka, umupiloti wa balloon ashobora guhagarika kohereza ubushyushye muri balloon, maze uko umwuka urimo imbere ugenda ukonja gahoro gahoro, balloon ikagenda imanuka. Iyo aramutse ashatse kumanuka balloon vuba, wenda nk’ikirere gihindutse kuko balloon zitaguruka mu mvura cyangwa mu muyaga mwinshi, pilote aba afite ubushobozi bwo gufungura igice cyo hejuru cy’umutaka, ubundi umwuka ushyushye ugasohokamo vuba, maze nayo ikamanuka vuba.
Ku rwego rw’Isi, abatwara balloon barakenewe cyane bijyanye n’uburyo ubu bwoko bw’ubukerarugendo buri kwaguka, ndetse bahembwa neza kuko umushahara wabo ku mpuzandengo, ubarirwa hagati ya 30 000$ (arenga miliyoni 29 Frw) na 100 000$ (arenga miliyoni 98 Frw) ku mwaka.
Amakuru twamenye ni uko igiciro cy’urugendo rumwe gishobora kuzaba kiri hagati 300$ (arenga ibihumbi 297 Frw) na 400$ (arenga ibihumbi 397 Frw) ku muntu umwe, ariko bikaba bikiri mu biganiro kugira ngo harebwe niba Abanyarwanda bashyirirwaho igiciro kiri hasi y’icyo.