Abaturage batuye mu gace ka Nkotsi na Bikara mu Mudugudu wa Barizo, mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, ahahoze ari Komini Nyakinama, bavuga ko hari igihe inzoka yigeze kujya mu bukwe barayica maze umugeni n’umusore bari basezeranye bucya na bo bapfuye.
Ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nukuru cyageze muri ako gace, kiganira n’umusaza witwa Miruho Evariste wavutse mu 1955, avuga ko ibi byabayeho muri ako gace ku musore witwaga Rwambi wari wasezeraniye kuri Paruwasi Gatolika ya Nyakinama mu myaka ya 1970.
Yagize ati ” Ahitwa i Buhanga bwa Gihanga, habaye ubukwe umusore witwa Rwambi yasezeranye, inzoka iza kunywa ku nzoga, bakayishyirira mu muvure, ikanywa yarangiza ikigendera. Umunsi umwe rero ab’ i Buhanga, yaraje, bayibonye bayivuza amabuye n’inkoni irapfa. Icyo gihe umugeni n’umsore nk’ejo basanze bapfuye.“
Mugenzi we, Rwamirera Pierre Celestin, yemeza ko ibi byabayeho koko bigaha isomo abantu ntibongere gusagarira izo nzoka.
Yagize ati “ Byakundaga kubaho ko ubwo habagaho ubukwe inzoka nayo yarazaga ikanywa, yamara kunywa ikagenda. Hari aho nabibonye, barayishe noneho umugeni bucya yapfuye. Nta muntu wabaga wemerewe kuyikubita, iyo byabagaho hapfaga umugeni cyangwa umusore. Byarabaye.” Yakomeje agira ati ” Narayibonye bayishe, yabaga ari nini ifite umubyimba munini ndetse bashatse kuyishyira mu musarani, ntiyajyamo kuko yari ndende.”
Aba bagabo ntibabashije gusobanura inkomoko y’umubano w’inzoka n’abaturage ba Nkotsi na Bikara. Bakeka ko hari isano bifitanye n’imigenzo y’abasekuruza baho. Aho hantu hari ibirango by’amateka nk’iriba rya Nkotsi na Bikara ryaberagaho imwe mu mihango yo kwimika umwami (inzira y’ubwimika)
Batangarije ikinyamakuru Bwiza tv ko muri iyi minsi inzoka zitakiza gusura abaturage bitewe n’uko no kwenga amayoga nabyo bitakiriho cyane. Ubu ngo zibera muri Pariki nto ya Buhanga.