Munyenyezi Beatrice ukurikiranweho ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye kuburana mu mizi kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mutarama 2022 uru rubanza rukaba rwasubitswe kubera impamvu batanze.
Urubanza rwe ruri kuburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuko bikekwa ko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye muri ako Karere. Munyenyezi yari muri gereza ya Mageragere aho afungiye yunganiwe mu mategeko n’Abavoka babiri aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felicien Gashema.
Abashinjacyaha babiri bamushinja ibyaha bari mu rukiko i Huye. Rwaburanishijwe n’abacamanza batatu bari kumwe n’umwanditsi w’urukiko umwe. Ni urubanza rwatangiye ku buranishwa ku isaha ya saa tatu n’iminota 18, urukiko rutangira rubaza niba hari imbogamizi kuri Munyenyezi zishobora gutuma ataburana.
Urukiko rwasomye umwirondorowe ruvuga ko yitwa Munyenyezi Béatrice alias Komanda mwene Mubiligi Tharcisse na Bakimugimba Berna wavukiye mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi mu mu 1970, washakanye na Arsène Shalom Ntahobali. Munyenyezi yasubije ko bakosora ku mazina ye bagakuraho alias Komanda kuko atari izina rye kandi atigeze aryitwa.
Abamwunganira mu mategeko basabye urukiko ko mbere yo kumuburanisha mu mizi habanza kuba iburanisha ry’ibanze kubera impamvu zigera kuri enye.
Iya mbere ni ugukosora umwirondoro we, icya kabiri ni ugukosora inyandiko igaragaza ikirego kuko idasobanutse. Icya gatatu ni abatangabuhamya bamushinjura kuko ngo ibijyanye nabo bivugirwa mu iburanisha ry’ibanze atari mu iburanisha mu mizi.
Impamvu ya kane ni uko uregwa n’abamwunganira bifuza ko aburana mu buryo bw’imbonankubone aho kuba ku ikoranabuhanga kuko ibyaha aregwa bikomeye akaba ashaka kwisobanura neza.
Hagaragajwe kandi ko ikoranabuhanga rikomeje guhura n’ibibazo rigatuma urubanza rutagenda neza.
Ati “N’ubu ntabwo turi kubumva neza kandi dukoze imibare y’ibyo turi kumva bivuye mu rukiko ntabwo birenze 30% bityo tukaba twifuza ko urubanza rwaburanishwa hadakoreshejwe ikoranabuhanga.”
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ibirebana no gukosora umwirindoro urukiko rwabisuzuma. Ku kirebana no gukosora inyandiko itanga ikirego bwagaragaje ko abunganira Munyenyezi abakwiye kugaragaza neza ahari ikibazo aho kunenga ikirego cyose.
Ku bijyanye no kuvugana n’abatangabuhamya ndetse no kuburana imbonankubone, ubushinjacyaha bwavuze ko baharirwa ubushishozi bw’urukiko.
Abunganira Munyenyezi mu mategeko bongeye gufata ijambo bavuga ko ibyaha akurikiranyweho ari mpuzamahanga kandi bifite amahame akurikizwa kugira ngo biburanishwe bityo hasuzumwa uburyo yaburana imbonankubone.
Basabye ko ibyaha aregwa byagirwa icyaha kimwe akaba ari cyo yireguraho kuko ubushinjacyaha buvuga ko aregwa ibyaha bitandukanye kandi bigaragara ko nta tandukaniro ryabyo. Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe umwanya w’iminota 20 yo kwiherera kugira ngo rufate umwanzuro ku byasabwe.
Inteko iburanisha yagarutse mu rukiko saa Tanu zuzuye itangaza ko imaze gusuzuma ibyasabwe n’impande zombi, ishiniye ku ngingo ya 125 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, yemeje ko hagomba kubanza gukorwa iburanisha ry’ibanze nk’uko abunganira Munyenyezi babisabye.
Mu bizasuzumwa harimo ibibazo birebana n’abatangabuhamya, kwemeranya ku ngingo zigize urubanza, ibimenyetso bizishyigikira ndetse n’amategeko impande zombi zishingiraho kuri buri ngingo. Ikindi ni uburyo urubanza ruzaburanishwamo niba ari ku ikoranabuhanga cyangwa imbonankubone, ibyo bikazasuzumwa urubanza nirusubukurwa.
Urubanza rwahise rusubikwa urukiko ruvuga ko iburanisha ry’ibanze rizaba tariki ya 24 Gashyantare 2022 ku isaha ya saa Tatu mu muhezo kandi rizaba hakoreshejwe ikoranabuhanga. Nyuma yaho nibwo hazatangazwa igihe urubanza ruzaburanishwa mu mizi.
Munyenyezi Béatrice akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ibyaha bigera kuri birindwi akekwaho ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu byo akurikiranyweho harimo icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside. Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inkuru ya; Igihe.com