Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yasubije Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ko igisirikare cyabo, UPDF kidashobora gutsinda icy’u Rwanda, RDF.
Ni nyuma y’aho Gen. Kaineruga kuri uyu wa 16 Mutarama 2022 yari amaze gutangariza ko UPDF yatsinda igisirikare icyo ari cyo cyose ku mugabane wa Afurika kubera ko Umugaba w’Ikirenga wabo (Museveni) ari umuyobozi w’igisirikare ukomeye mu mateka y’uyu mugabane, abishingiraho avuga ko bazasenya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Gen. Kainerugaba yagize ati: “Ibi ndabivuga mfite icyizere: UPDF yatsinda buri wese muri Afurika kubera ko Umugaba w’Ikirenga wacu ni umuyobozi w’igisirikare ukomeye kurusha abandi mu mateka ya Afurika. Tuzasenya ADF!”
Ubu butumwa bwe bwakurikiranye n’ubundi bwerekeye ibitero biri kugabwa kuri ADF byahawe izina rya ‘Operation Shujaa’ yatangaje kuri uyu wa 15 Mutarama, aho yavugaga ko nta gisirikare ku Isi gishobora gutsinda UPDF. Yari yagize ati: “Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF. Turi igisirikare cy’abaturage bityo nta n’umwe ushobora gutsinda igisirikare nk’icyacu. Ramba Operasiyo Shujaa.“
Sadate ufata uyu musirikare nka Perezida w’ahazaza wa Uganda, yamusubije ko mu bo UPDF yatsinda hatarimo RDF, anamubwira ko u Rwanda rwifuza kongera kubana neza mu mahoro na Uganda.
Sadate yabivuze ati: “Muvandimwe General Muhoozi, birashoboka ko mwatsinda ibindi bisirikare ariko RDF ntirimo, RDF ni igisirikare cya mbere muri Afurika kandi urabizi neza. Bwira Muzehe (Museveni) ko dushaka ubumwe n’amahoro hagati y’abavandimwe (Rwanda-Uganda) kandi ahagarike umugambi mubi ku Rwanda. Umwaka mushya muhire Perezida w’ahazaza.”