Umuyoboro wa YouTube wa YAGO TV Show umaze iminsi warasibwe ku rubuga rwa YouTube nyuma yaho ngo hari abantu bagiye barega uyu muyoboro gusakaza amashusho y’urukozasoni bigatuma iyi televiziyo y’umunyamakuru Yago isibwa burundu kuri YouTube.
Nyuma yo gusibwa hagiye havugwa amagambo menshi ndetse bamwe batangira gushira mu majwi bamwe mu banyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda ko ari bo babigizemo uruhare kubera ishyari gusa nyir’ubwite Nyarwaya uzwi ku izina rya YAGO ntacyo yari yakabivuzeho.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo umunyamakuru Phil Peter yandikaga amagambo akomeye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hari uwamushinje kuba mu batumye uwo muyoboro wa YouTube uhagarikwa.
Phil Peter yagize ati:“Muvandimwe Yago nagira ngo ngusabe ubwize ukuri Abanyarwanda bareke kubateranya n’abandi, Channel yawe iriho ntiyasibwe ahubwo wahishe content (ibyari biyiriho) ku bushake bwawe, impamvu zishobora kuba zarabiteye ni uko ushobora kuba warishe amategeko YouTube igenderaho, …, wahishe content ngo utongera kwihanangirizwa, TV yawe igafungwa burundu”.
Phil Peter yakomeje asaba Yago ko yashyira hanze ukuri, akabwiza Abanyarwanda ukuri ku bari inyuma yo kumugambanira, cyane ko YouTube yohereza Email isobanura byose birimo abatanze amakuru n’icyo bavuze kandi ko hari benshi bakomeje gutuka Phil Peter bamuhora ubusa.
Nyuma y’ubu butumwa bwa Phil Peter busa naho bworosoye uwabyukaga, Yago nawe ntabwo yatinze kumusubiza ndetse amwererurira ko ibye byose abizi ndetse ko ari we wihishe inyuma y’isibwa rya YouTube Channel ye.
YAGO yagize ati: ”Ntakindi wari kuvuga kuko nawe uzi ukuri ahubwo urakoze kwigaragaza muri bamwe b’imbere ….Gake Gake murakomeza mwigaragaze nicecekeye kdi Imana yo ntikora nk’uko mwebwe mukora!!!Hanyuma ko namwe mwakuriweho kwaplodinga hafi 2 weeks ubwo ni ubushake bwanyu??Cg ubonye nawe bikubayeho wumva wavuga ubusa nk’ubwo uvuzeee… wowe noneho reka nkwerurire wangenzeho kuva kera nubwo buryrya bwawe abantu barabuzi… wirirwa untumaho abantu ibyo uvuga byose kuri njye bingeraho kdi nkuko abenshi bamaze kukumenya ubu noneho urigaragaje neza byeruyeee kdi urakoze gutuma rubanda bakumenya,uburyarya bwanyu burarambiranye kdi disi ubu wumvaga batazakumenya…wowe na Team yawe”
Yago yakomeje agira ati: ‘‘Ntakindi n’ababwira uretse kukubwira ngo amahirwe masa arko Muzafata ubusa !!bantu mukurikirana The Choice Live murebe kuri Iyo channel murebe kdi munategereze igihe izamara idashyiraho content muzamenya uwo Nizeyimana Peter ariwe hanyuma nawe reka tumugerere mukebo atugereyemo tumubwire ngo kuba adashyiraho ibiganiro ni ubunebwe cg umwiryooo no kumva ko adakeneye gukora!!Ubugambo bwose wirirwa uvuga kuri Top ShaTTa ngaho waramuzamuye,ngaho waramufashije,ngaho utakunyuzeho ntaho agera,ngaho ndiriza..byose byangezeho nuko mba narakwihoreye ukagirango ndi Injiji arko Burya useka neza ni useka nyuma!Good Luck mubyo urimo arko Channel yaba Terminated yagaruka ntuzigera Unshyira hasi wowe mbaye mbikumenyeshejeeee,Ejo nafungura n’iyindi kdi Abarebaga ibyo nkora Bakongera bakaza!!philpeter250 Komereza aho”
Yago TV ni imwe mu miyoboro y’amashusho ikorera kuri Internet yari ikunzwe inarebwa n’abantu benshi bamwe mu bakunzi bayo bakaba barababajwe n’uburyo yasibwe ndetse bakavuga ko byagizwemo uruhare n’abanyeshyari bashaka kwiharira isoko ry’imyidagaduro kuri murandasi.
Umuriro w’umwuka mubi ukaba ukomeje kwaka hagati y’abo banyamakuru, bikaba ndetse bivugwa ko bisanzwe ko cyane cyane abahanzi bakunda kugambanirana buri wese yifuza kuba ari we uvugwa.