Padiri umaze amezi agera kuri atanu yiyeguriye Imana yasezeye kuri uyu muhamagaro ku mpamvu yatanze zuko yanze kumvwa no gushigikirwa na musenyeri wa diyosezi ya Gikongoro.
Uyu mupadiri ni Ingabire Emmanuel wasezeye ubupadiri n’indi mirimo yose ijyana nabwo akaba yari yarahawe ubupadiri tariki 21 Kanama 2021 muri paruwasi ya Kitabi. Yari aherutse guhabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Kizimyamuriro iri mu Murenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin yatangaje ko na we ari kumva ko uyu mupadiri yasezeye ariko avuga ko nyir’ubwite ariwe wabasha gusobanura impamvu zamuteye gusezera. Ibaruwa yakwirakwijwe bivugwa ko yanditswe na Padiri Ingabire ivuga ko gusezera atari uko adafite umuhamagaro ahubwo ko ari uko Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro yanze kumwumva no kumushyigikira.
Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Diyosezi nibwakira iyi baruwa buzayisuzuma bugatanga igisubizo ku isezera ry’uyu mupadiri. Ku murongo wa telefone uyu Padiri Ingabire ntabwo telefone yari iri gucamo.