Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda Alain Mukurarinda yatangaje ko umuntu wese wahutaz umuturage amuhatira kwikingiza yakurikiranwa n’amategeko kuko kwikingiza bitari byaba itegeko mu Rwanda.
Ibi Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje mu gihe hari imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri Leta, ikomeje kugaragaza ko mu bikorwa byo gukingira Coronavirus, hagaragaramo guhohotera abaturage batari babyumva.
Abo baturage bamwe bavuga ko batifuza guhabwa urukingo ndetse bamwe bakaba bagerageza guhunga igihugu ahanini bavuga ko batifuza gufata urukingo kubera ko batari babyumva neza kubera imyemerere.
Mudakikwa John uyobora umuryango ugamije guteza imbere igihugu kigendera ku mategeko CERURA avugana n’Ijwi rya Amerika, yavuze ko hari ingero bagiye babona zerekana ko mu bikorwa byo kwirinda icyorezo no kuyikingira hari aho abaturage bahohoterwa.
Ati “ Baramutse banangiye icyo gihe birumvikana ikiba gikenewe icyo gihe ni uko hajyaho amategeko koko ategeka ko urugero gukingira bibaye itegeko. Icyo gihe umuturage afite inshingano yo kubahiriza ayo mategeko. Ariko mu gihe bitaraba itegeko ari ubushake icyo gihe ikiba kigomba gushyirwa imbere ni ukuganiriza abaturage..”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, avuga ko nubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushakisha inkingo gukingira muri iki gihe bikorwa hifashishijwe ubukangurambaga.
Ati “ Niba hari urugo bageramo bagasanga hari abatarakingirwa urukingo rwa mbere cyangwa urwa kabiri, cyangwa se, ushobora gukingirwa urwa gatatu atarabikora, kangurira abantu kujya kwikingiza kuko inkingo zihari bishobora nabyo kumvikana nabi, abantu bakabivuga nabi bitewe n’imyumvire, bitewe n’imyemerere twarabibonye, twabonye abasezera ku kazi bamara kwikingiza bakongera bagasaba kugaruka, ibyo byose n’ukubyitondera. Kuba umuntu yagukangurira, ntibivuze ko agutegetse”
Yakomeje agira ati “ Ahubwo aho bizaba (gutegeka) bijye bimenyeshwa. Uwaba yarengereye abibazwe nibiba ngombwa akurikiranwe. Kandi ku rundi ruhande rumwe, niba hari umukozi ushinzwe…nk’umukangurambaga urengereye, ntibikitirirwe bose ahubwo bijye bimenyeshwa ababishinzwe ibyo bintu bikurikiranwe bishakirwe igisubizo”
Mu cyumweru gishize hakaba hari Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cy’u Burundi no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho bivugwa ko bari barahungiye mu Ntara ya Kirundo i Burundi no mu kirwa cy’Idjwi muri DRC kubera guhatirwa kwikingiza.