Ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 12 Mutarama, nibwo hamenyekanye amakuru ko mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange hasanzwe imbogo ebyiri zari zaturutse muri pariki y’Igihugu y’Ibirunga ziri mu murima w’umuturage zose zapfuye bikaba byaravuzwe ko zarwanye zikicana.
Nyuma yuko ubuyobozi bwa Pariki n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bugeze aho izi mbogo zapfiriye bafashe umwanzuro w’uko izi nyamanswa ebyiri ubusanzwe abaturage batega imitego ngo zipfe bazirye hafashwe umwanzuro w’uko zigomba guhambwa bacukura ibyobo barazitaba.
Icyi cyemezo ntabwo cyavuzweho rumwe n’abaturage batuye muri aka gace kuko bavuga ko izi mbogo zari zikwiye kubagwa abaturiye aka gace bose bakaza bagahabwa inyama kuko imbogo ari inyamanswa imeze nk’inka ko inyama zayo ntacyo zitwaye.
Banongeraho ko nk’abaturage zitoroka parike zikaza kubonera imyaka aricyo gihe bari babonye cyo kwihorera bakarya akaboga uko bashaka kuko imbogo imwe ishobora gupima ibiro birenga magana arindwi.
Umwe yagize ati: ”bagombaga kuyipima basanga nta kibazo ifite bakatureka tukayirya ariko ikibazo cyabayeho ni uko bagiye bakayishingura”
Izi nzovu zicaniye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze usibye imyaka zangirije ubwo zarwanaga nta muturage zigeze zihitana.