Mu gihe mu Rwanda gahunda ihari ari iyo gukumira icyorezo cya COVID-19 binyuze mu kwikingiza ankingo zitandukanye zitangirwa hano mu Rwanda ariko hari bamwe mu bagore n’abakobwa bagaragaje ko ziri kubagiraho ingaruka mu gihe baboneraga imihango.
Umwe mu baganiriye na byoseonline yavuze ko mu minsi ya mbere bakimutera urukingo yahise ajya mu mihango ibintu byamutunguye ngo kuko yari amaze igihe gito nubundi ayivuyemo akibaza impamvu RBC itari yarabibabwiye ngo bajye baba babyiteguye kuko yaramutunguye.
Undi nawe wabajije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC kuri twitter witwa Ruben Proffesor wagize ati: ”Ase RBC, gufata urukingo rwa gatatu rwa COVID-19 byaba bigira uruhare mu gutinda kw’imihango, hashize icyumweru ntegereje ariko nta kimenyetso mbona”
Mu gusubiza ubu butumwa RBC yagize iti: ”Ubushakashatsi bwakozwe vuba bwerekanye ko gufata urukingo rwa Covid-19 bishobora gutuma habaho gutinda kw’imihango ariko ni iby’igihe gito ntabwo bihoraho, nta kindi kibazo gikomeye bitera cyari cyatangazwa”.
RBC yakomeje ivuga ko ari byiza kwikingiza kuko bikuraho izindi ngaruka zikomeye kurusha gutinda kw’imihango.