Ku mugoroba wejo ku wa 12 Mutarama 2022, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Collora yakoze impanuka ita umuhanda igwa mu mazi, bikaba byabereye mu muhanda uva Karuruma werekeza ku Gisozi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye Igihe ko iyo mpanuka yaturutse ku kuba uwari utwaye iyo modoka yahuye n’indi yo mu bwoko bwa Fuso ikamucanira amatara maze agata umuhanda, akagwa munsi yawo hari amazi atemba.
Uwari uyitwaye bamukuyemo yakometetse “bidakabije” bamujyana ku bitaro ariko byari bitaramenyekana niba hari undi bari kumwe kuko ntiyabisobanuye neza, n’abatabaye ntawe babonye.
Amakuru avuga ko yapimwe bagasanga yanasinze, akaba atibuka neza niba uwo basangiye bari kumwe ubwo yarengaga umuhanda cyangwa yari wenyine. SSP Irere yakomeje ati “Agomba kuba yari wenyine kuko abaturage bamukuye mu mazi barebye mu modoka basanga nta wundi muntu urimo.”
Bamwe mu bo umunyamamakuru yasanze aho impanuka yabereye bamubwiye ko n’aho imodoka zahuriye hari mu muhanda ukoze nabi kuko nta matara na garde-fou bihari.
Mutabazi Jean Paul yagize ati “Ni umuhanda mubi. Ikigaragara cyo hano iyo haba hari twa twuma turinda imodoka [kurenga umuhanda] ntiba yagezeyo. N’abantu hano ntibagenda biruka.”
Niyonsenga Philbert yongeyeho ati “Hari igihe ugera ahangaha ukagira ngo umuhanda urakomeje hariya [kubera kutareba], ugahita ugwa mu cyobo. Kugira ngo ikibazo gikemuke uyu muhanda ugomba gukorwa.” Gusa, bose bemeje ko bidasanzwe kubona ikinyabiziga kimanuka kikagera kuri uwo mugezi.