Mu mikino ihuza amakipe yo ku mugabane wa afurika CAN 2021 iri kubera mu gihugu cya Cameroun aho kuri uyu wa 12 Mutarama 2022 imikino yari yakomeje aho mu itsinda F ikipe ya Mali yahuye na Tunisiya birangira Mali icyuye amanota atatu.
Ubusanze mu mategeko y’umupira w’amaguru umukino umara iminota mirongo icyenda (90) hakongerwaho iminota mike bitewe n’iyatakaye mu mukino ariko si itegeko ko umusifuzi yongeraho iminota ariko ni itegeko ko umukino ugomba kumara iminota 90.
Ibi si byo byabaye ku mukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Mali na Tunisia kuko uwari uyoboye umukino umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe Janny Sikazwe yakoze agashya ubwo yahuhaga mu ifirimbi arangiza umukino ku munota wa 85 bivuze ko iminota 90 itari yakagera ibintu byatangaje abari aho ndetse havuka imvururu ku kibuga.
Muri uyu mukino ikipe ya Mali yatsinze igitego kimwe ku busa bwa Tunisiya aho iyi kipe yaje kubona amahirwe yo kwishura ihabwa penalite maze Wahbi Khazri arayihusha.
Nyuma yuko Sikazwe arangije umukino ku munota wa 85, havutse imvururu hakorwa inama z’ikitaraganya maze banzura ko hakinwa iminota itanu yari isigaye hakongerwaho n’isanzwe y’inyongera biba ngombwa ko abakinnyi basabwa kugaruka mu kibuga, umusifuzi wa kane aba ari we uza kuwuyobora. Ikipe ya Mali yagarutse mu kibuga yiteguye gukina iyo minota ariko ikipe y’igihugu ya Tunisia yanze kugaruka birangira gutyo Mali icyuye amanota yayo atatu.
Kuri ubu ntiharamenyekana igishobora gukurikiraho gusa umusifuzi warangije umukino imburagihe we ashobora guhanwa bikomeye.