Abantu bitwikira ijoro bakajya mu irimbi rya Rugarama riherereye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge bagasenya imva bagamije kwiba ibikoresho by’agaciro byahambanywe abantu bikaba bibangamiye abatuye n’abashinguramo ababo muri uyu murenge.
Abaganiye n’itangazamakuru bavuga ko abantu bitwikira ijoro bakaza muri iri rimbi bagacukura imva zishinguyemo abantu bagamije gukuramo ibyuma bitandukanye biba byashizwe ku mva ngo babone amaramuko.
Bavuga ko ahanini abajura bajya gucukura izo mva babikora mu ijoro iyo bamenye ko hari umuntu wahashyinguwe afite insimburangingo abandi bakaba babikora bashaka kwiba bimwe mu bikoresho bubakishijwe izi mva birimo fer à béton’.
Kamikazi Fiona yagize ati “ Hari abajura benshi hano hari n’abaza bagacukura imva baba bishakira fer à béton’ n’amakaro bajya bayiba.”
Uwitwa Rubangura Issa, we yagize ati “ Iyo ubajije wumva hari abavuga ngo iyo bamenye ko hari uwashyinguranywe insimburangingo baza bagacukura ari zo bishakira ngo kuko ku isoko zirahenze hari n’abatubwira wasanga ngo baba bashaka amakaro na ‘fer à béton’ kuko na byo bajya babyiba.” Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gushyingura muri iri rimbi bwo bwemeza ko abajura bakunze gucukura imva ahanini baba bashaka kwiba za ‘fer à béton’.
Niyobuhingiro Nadine ushinzwe kwakira abantu baje gushyingura muri iri rimbi rya Rugarama, ati “Ikibazo cy’abajura tuzi ni abaza bashaka kwiba ‘fer à béton’ naho iby’insimburangingo sinamenya uko bamenya ko umuntu ayifite keretse niba bikorwa n’abantu babo cyangwa ababazi.”
Gusa abaturage ibi batangaje mu gihe mu myaka ibiri ishize iri rimbi ryo mu Rugarama ryari ryashyizwemo abanyerondo bihariye mu gukumira abajura baritabururamo imirambo bakeka ko yashyinguranywe ibintu by’agaciro birimo zahabu n’insimburangingo.