Tariki ya 08 Mutarama 2022 mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Munyaga akagari ka Nkungu abaturage bari batashe ubukwe banyoye ikigage maze kibagwa nabi abagera kuri 52 bose bajyanwa ku bitaro bya Rwamagana bose batakaga mu nda ndetse banacibwamo, Umuyobozi wako kagari ari nawe wari wakoze ubukwe arahagarikwa.
Ubwo bukwe bwari ubwa gitifu w’akagari ka Nkungu wari wasezeranye gusa aho abaturage banyoye ikigage ni kwa nyirabukwe kuko we yari ari mu karere ka Kayonza. Icyakora mu Kagari ayobora ka Nkungu, ari naho hakomoka umufasha we, habereye ibirori kwa nyirabukwe, aho abaturage baje kwishimana n’uyu muryango ku ntambwe umukobwa wabo yateye.
Muri ibi birori byo kwa nyirabukwe wa Gitifu, uyu muryango wakiriye abashyitsi biganjemo abaturanyi, ubaha ikigage. Aba bashyitsi ntabwo bari babonye uburyo bwo kujya mu Karere ka Kayonza kwifatanya n’umuyobozi wabo mu bukwe bwe. Mu gihe abaturage bateraniraga kwa nyirabukwe mu Kagari ka Nkungu, ntabwo Gitifu n’umugore we bari bahari, ndetse nta nubwo bari bahageze uwo munsi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nubwo uyu muyobozi yari yagiye gukorera ubukwe mu kandi Karere, Akagari ayoboye kasigayemo abaturage bakanywa ikigage hadakurikijwe ingamba zo kwirinda Covid-19, ndetse hakaba hari umuturage wagaragaye arwaye icyo cyorezo.
Yakomeje agira ati “Iby’ibanze byagaragaje ko harimo isuku nke muri icyo kigage, gusa biracyari mu iperereza kugira ngo tumenye neza iby’isuku nke ibyo ari byo, ariko dukurikije amakuru y’ibanze ni uko binitse amasaka barayinura barayashesha batigeze bayaronga, biza gutera umwanda watumye abasigaye mu rugo bakinyweyeho bose bagira ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo.”
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko abo baturage bose basezerewe mu bitaro, avuga ko bahagaritse uyu muyobozi kugira ngo habanze hakorwe iperereza barebe niba nta ruhare yabigizemo. Yavuze ko hashyizweho itsinda ribafasha kugenzura neza niba nta ruhare rwa Gitifu rurimo.
Nyirandora Odette wari wenze iki kigage avuga ko nawe ubwe yarwaye mu nda nyuma yo kunywa iki kigage, akavuga ko kugeza ubu ataramenya icyabateye kurwara.
Kuri ubu mu Karere ka Rwamagana habarurwa inganda icyenda zenga inzoga zemerewe gukora, ubuyobozi bukaba buvuga ko bwatangiye gushakisha abakora inzoga z’inkorano mu buryo butemewe yaba abaturage ku giti cyabo n’abandi.