Ku wa kane tariki 19 Ukuboza 2024 nibwo twabagejejeho inkuru yuko DJ Dizzo wavuye mu Bwongereza arwaye kanseri yitabye Imana aho bamwe mu banyarwanda bashyenguwe n’urupfu rwe dore ko bakekaga ko amaze gutora agatege.
Ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaragaza agahinda batanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Phil Peter yagaragaje agahinda kuko atigeze yitaba telefoni ya DJ Dizzo kubera akazi ko gutunganya indirimbo yari arimo nyuma amuhamagaye atungurwa no kubwirwa ko yitabye Imana.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kiss fm kuri uyu wa gatanu aho yavuze ko yigeze gushwana na DJ Dizzo kubera ibyari byatangajwe n’umunyamakuru bakoranaga mu kiganiro bitamushimishije. Mu magambo ye (Phil Peter) yavuze ko yamenyanye na Dizzo kubera ko yari inshuti na Papa we ari nabyo byatumye amenyana nawe (DJ Dizzo) ariko binyuze mu bintu bitari byiza.
Yagize ati:“Njye nari nsanzwe nziranye cyane na Papa we ku kazi, Dizzo nawe twamenyanye mu buryo butari bwiza kuko hari umunyamakuru twakoranaga ikiganiro avuga ibintu bitari byiza ku nkuru ye (Dizzo), ubwo kubera ko nanjye nari muri icyo kiganiro Dizzo yumvise ko nanjye mbifitemo uruhare arandakarira ariko nyuma kubera ko nari nziranye na papa we twarahuye turabirangiza ariko asigarana akantu ko namuhemukiye”
“Mu minsi ye ya nyuma yaje kumpamagara ubwo nari ndi gufata amashusho y’indirimbo mfitanye na Alyn Sano ariko kubera akazi kenshi sinafata fone kuko atari njye wari unayifite, Ejo kuwa kane nibwo nabonye umwanya ndamuhamagara nsanga yamaze kwitaba Imana bambwira ko yashakaga kunsaba imbabazi”
Dj Dizzo yitabye Imana nyuma y’imyaka ibiri avuye mu bwongereza abwiwe n’abaganga ko asigaje iminsi 90 ku isi gusa asaba ko iyo minsi asigaje ku isi yayimara mu Rwanda akaba ariho azashyingurwa.