Mutambuka Derrick wamamaye ku izina rya DJ Dizzo yamaze kwitaba Imana kuri uyu wa kane nyuma yuko avuye mu bwongereza arwaye kanseri.
Dj Dizzo yamenyekanye ubwo yari mu gihugu cy’Ubwongereza aho yari afungiwe nyuma akaza kurekurwa ariko agasanga arwaye kanseri ndetse abaganga bamubwira ko asigaje iminsi itageze kuri 80 ari nako yahise yifuza ko yaza agapfira mu gihugu cye cy’u Rwanda.
Abanyarwanda n’abandi bagiraneza bahise batangira gukusanya amafaranga yo kugira ngo uyu mu DJ agere mu Rwanda abe ariho asoreza ubuzima bwe ndetse birakunda agera mu Rwanda kandi iminsi yari yarahawe n’abaganga igera akiriho ndetse aranayirenza dore ko yari amaze imyaka igera kuri ibiri mu Rwanda.