Theodole Malipangu, umukinnyi ukomoka muri Centrafrique wari warumvikanye na Rayon Sports yo mu Rwanda, yahisemo kuyibenga yerekeza mu ikipe ya Jamus itozwa na Cassa Mbongo yo muri Sudani y’Epfo.
Iyi kipe izwiho gushora amafaranga menshi mu kureshya abakinnyi bafite impano, yatanze amadorari $30,000 yo kugura Malipangu ndetse izajya imuhemba $4,000 buri kwezi.
Amakuru yemezwa na Sam Karenzi avuga ko ibiganiro hagati ya abahagarariye Theodole n’ikipe ya Jamus byabaye mu ijoro ryashize, aho uyu mukinnyi hamwe n’umujyanama we bategereje itike yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo kurangizanya n’iyi kipe.
Iki cyemezo cyaje gutungura Rayon Sports, yari imaze igihe yerekana ko yifuza cyane Malipangu nk’umukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu.
Theodole Malipangu yatangiye kumenyekana muri shampiyona y’u Rwanda mu 2022 ubwo yageraga muri Gasogi United. Yakomeje kwigaragaza nk’umukinnyi mwiza, bikurura amaso ya FC Darhea yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Gusa, urugendo rwe muri iyo kipe rwabaye rugufi, kuko itubahirije amasezerano yari yagiranye na Gasogi United.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Malipangu yasoje amasezerano ye na Gasogi United mu mahoro, bituma Rayon Sports imwiyumvamo, ishaka kumusinyisha nk’umwe mu bakinnyi bayo bashya.
Gusa amafaranga menshi yahawe n’ikipe ya Jamus muri Sudani y’Epfo yatumye uyu musore ahindura icyerekezo.
Ikipe ya Jamus ikomeje gushimangira ubushake bwayo bwo gukomeza kwigaragaza mu marushanwa akomeye mu karere, binyuze mu kugura abakinnyi bafite ubuhanga.
Malipangu, nk’umukinnyi ukina asatira bitegerejwe ko azatanga umusanzu ukomeye mu busatirizi bw’iyi kipe.
N’ubwo Rayon Sports yari yiteze kumusinyisha, impinduka zikomeye zatewe n’icyifuzo cy’ikipe ya Jamus zatumye uyu mukinnyi afata icyemezo gishya.