Imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ mu gushaka itike y’Imikino y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) yajemo agatotsi ubwo yatangizwagwa n’umutoza umwe muri bane bagakwiye kuba bari imbere y’abakinnyi bitegura kwerekeza muri Sudani y’Epfo.
Nk’uko IGIHE yabyanditse, ubwo abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bageraga mu myitozo, bahise babona ubutumwa bw’Umutoza Wungirije, Rwasamanzi Yves, asaba uruhushya rw’iminsi umunani aho yagaragaje ko hari ibyo agiye kubanza kwitaho mu muryango we.
Rwasamanzi yaje yiyongera ku Mutoza Mukuru, Frank Torsten Spittler, na we wagiye iwabo mu Budage kubera ibibazo by’umuryango we, mu gihe Umutoza w’Abanyezamu, Mugabo Alexis, kimwe n’abandi bakinnyi ba APR FC, bari basabiwe uruhushya kugeza kuri uyu wa Kabiri.
Intambara y’ubutita hagati ya Rwasamanzi, Mulisa na Spittler yaje gute?
Nubwo Rwasamanzi yasabye uruhushya rwo kwita ku muryango we, IGIHE ifite amakuru ko yaba yarabikoze kubera ko yanze kungiriza Jimmy Mulisa mu Ikipe y’Igihugu.
Mbere yo kuva mu Rwanda, Frank Torsten Spittler yasabwe na FERWAFA kwemeza umutoza wa mbere wungirije, cyane ko kugeza ubwo abatoza bombi bari ku rwego rumwe imbere y’Umudage utoza Amavubi.
Uyu mutoza wari waranabivuze mu magambo, yaje kwandika ibaruwa yemeza ko Jimmy Mulisa ari we mutoza wa mbere wungirije, aho yanyuzwe n’ibyo yagiye akora mu gihe bamaranye ndetse n’ubunararibonye afite mu gutoza Ikipe y’Igihugu.
Ibi Ferwafa ikaba yarabishingiyeho yemeza ko Jimmy Mulisa ari we ugiye gusigarana ikipe nkuru mu gihe umutoza mukuru adahari, gusa ntibyashimisha Yves Rwasamanzi wahise asaba urushushya rw’iminsi umunani.
Jimmy Mulisa yageze bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu mu 2016, agiriwe icyizere na Johnny McKinstry ndetse yigeze kungirizwa na Yves Rwasamanzi ubwo yatozaga APR FC mu 2016/17.
Nyuma yo kugarurwa mu Amavubi na Carlos Alós Ferrer, yaje no gushimwa na Frank Trosten Spittler kugeza amugize umutoza wungirije wa mbere, nubwo bitanyuze Yves Rwasamanzi bakoranaga, unasanzwe atoza amakipe y’igihugu y’abato.
Ni iki kigiye gukurikira mu Amavubi ?
Kugeza ubu nubwo wenda nta n’umwe werura ngo abitangaze, biragoye ko aba batoza bombi bakongera gukorana mu gihe umutoza Frank Spittler yakongererwa amasezerano nk’uko nta gihindutse ari yo gahunda.
Amavubi kugeza ubu yamaze gushyiraho umutoza wungirije kuri iyi mikino ya CHAN, Habimana Sosthène, usanzwe atoza Musanze FC akaba n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15 ndetse n’iy’Abatarengeje imyaka 17.
Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024, yerekeza muri Sudani y’Epfo gukina umukino ubanza uzabera i Juba tariki ya 22 Ukuboza, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2024.