Umusore w’imyaka 28 wari uzwi ku izina rya Bernabe wari utuye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Mureng wa Gatenga yasanzwe mu nzu yitabye Imana ndetse banasanga urwandiko mu nzu yanditse rwateye agahinda abatari bake.
Ni amakuru dukesha BTN TV aho uyu Bernabe yasanzwe aho yabaga yitabye Imana bikekwa ko yiyahuye dore ko yasize yanditse inyandiko asezera ku bantu batandukanye bakoranye mu bigo bitandukanye ndetse n’abandi bagiye bakorana ku giti cye abasezera.
Nkuko bigaragara mu nyandiko bivugwa ko uyu musore yasize yanditse, yanibukije abantu ko amfuye nta mwana afite ndetse ko nta n’umukobwa yigeze atera inda Ati:“mfuye nta mwana mfite nta n’Umukobwa nateye inda numwe”
Uyu musore kandi yasabye ko atagomba gushyingurwa ko ahubwo umubiri we ugomba guhabwa inyamanswa zikamurira mu ruhame. Ati:” Bibaye byiza ntimwanshingura ahubwo umubiri wanjye muzawuhe inyamanswa zikawurya zikawumara bikabera mu ruhame mureba mwese”