Ubuyobozi bw’Ishuri rya Kayonza Modern School bwatangaje ko urupfu rwa Keza Kelia w’imyaka 16, rukomeje guteza urujijo nta ruhare burufitemo nubwo hari abo mu muryango wa nyakwigenda barubashinja.
Ibyo bitangajwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ku rupfu rwa Keza Kelia kandi ko mbere yo kwitaba Imana, yagize uburwayi, ababyeyi be bamusaba ikigo ngo bajye kumuvuza kiramwimana.
Uwatanze amakuru yagaragaje ko ababyeyi b’uwo mwana bohereje moto n’imodoka ngo bamuhabwe ariko ikigo cyanga kumutanga, nyuma baza guhamagarwa babamenyesha ko umwana yapfuye yiyahuye.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Kayonza Modern School, Nturo Michel Muvange, yagaragaje ko batigeze banga guha uwo mwana ababyeyi be, ahubwo ko ari bo banze kujya kumureba.
Yasobanuye ko ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, Keza Kelia wigaga mu mwaka wa Gatatu w’Amashuri yisumbuye, yagize uburwayi butunguranye, akihutanwa kwa muganga bikagaragara ko yari arwaye igifu, ndetse aza guhabwa imiti arakira.
Ubwo bari kwa muganga bemenyesheje ababyeyi be ko uwo mwana arwaye ndetse ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza, ubwo yasezererwaga mu bitaro, iwabo bohereza umumotari ngo ajye kumucyura.
Ubuyobozi bw’ikigo bwarabyemeye bumaze kuvugana n’umuryango wa Keza bukumva koko ko ari wo wohereje uwo mumotari.
Nturo ati “Badusabye ko baza kumutwara turabemerera, bohereza umumotari araza, duhurira ku Kigo Nderabuzima, kuko twari tuje kumukura mu bitaro dore ko yari yakize, yanasezerewe. Yaramujyanye amugeza ku kigo ariko natwe twari kumwe. Tugeze ku kigo umwana ajya gutunganya udukoresho twe ngo batahe, ariko umumotari aza kwivumbura aragenda.”
Yakomeje avuga ko nyuma haje undi mumotari, avuga ko yoherejwe na mugenzi we, ubuyobozi bw’ishuri bugira amakenga, bwanga kumuha umwana ngo kuko bwabonaga atari wa wundi woherejwe n’ababyeyi be.
Bwahise buhamagara iwabo bubasaba ko bakiyizira kureba umwana ku kigo cy’ishuri cyangwa bakareka akazatahana n’abandi cyane ko igihe cyo gusoza igihembwe cya mbere cyari cyegereje.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ni bwo ubuyobozi bw’ishuri bwaje kwakira undi mubyeyi wavugaga ko ari nyina w’umwana ariko Keza aramwihakana avuga ko ari nyirakuru.
Uko kutumvikana byatumye umwana atajyana na we, ishuri ryemeza ko hategerezwa ko se w’umukobwa ari we uzajya kumutwara kuko ari we bavuganaga kuri telefoni.
Ati “Twahisemo kubwira uwo mubyeyi ko kuba abona ko batari guhuza n’umwana kandi yakize, yakwitahira agategereza ko azatahana n’abandi cyangwa se umubyara akaba ari we uza kumwirebera.”
Byagenze bite ngo uwari arwariye mu Kigo cy’Ishuri yiyahurire kuri Muhazi?
Nturo Michel yagaragaje ko bamenye amakuru ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 14, Ukuboza 2024, uyu mwana yuriye igipangu cy’ishuri, atega moto.
Bivugwa ko yateze moto imugeza mu Mujyi wa Kayonza, agahitamo gufata indi moto imugeza kuri Muhazi mu kabari kitwa Jambo Beach.
Yavuze ko babwiwe ko yagezeyo koko, akicara ahateguriwe abantu (bungalow) hari mu mazi, agafata fanta akayinywa ndetse ngo aranayishyura.
Nyuma yo kwishyura ni bwo uwamwakiriye yaje kumva ibintu bigwa mu mazi bakeka ko ari we, barebye ntibabona umuntu bahitamo gutabaza Polisi nayo ikomeza gushakisha ariko ntiyamubona uwo munsi.
Yaje kuboneka ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza, bamusangana udupapuro twanditseho nimero ari nazo bahamagaye kugira ngo bimenyekane ko yari umunyeshuri wa Kayonza Modern School.
Uwo muyobozi yagaragaje ko nta ruhare na ruto bagize mu rupfu rw’uwo munyeshuri nk’uko benshi bakomeje kubibashinja.
Ati “Abadushinja uruhare muri uru rupfu baraturenganya nta ruhare twabigizemo, kuko umwana nta kibazo yari asanzwe afite mu kigo.”
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza nabwo bwatangaje kuri X ko iperereza rigikomeje gukorwa ngo hamenyekane uko byagenze ngo Keza Kelia abe yakwiyambura ubuzima.
Bwagaragaje ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga bihabanye n’ukuri ngo kuko ubuyobozi bw’ishuri bwari bwanavuje uwo mwana akoroherwa.
Bugira buti “Twihanganishije uyu muryango wabuze umwana. Gusa ibivugwa muri ubu butumwa binyuranye n’ukuri kuko iki kibazo cyakurikiranywe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’izindi nzego, bigaragara ko umwana yiyahuye.”