Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bagera ku bihumbi bibiri bari mu gihugu cya Mozambique mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo del gado yari yarazengerejwe n’ibyihebe.
Nyuma yuko ingabo z’u Rwanda zigeze muri iki gihugu ibintu byarahindutse muri iyi ntara ya Cabo del gado bahashya ibyihebe bikwira imishwaro amahoro aragaruka mu duce twari twaribasiwe n’intambara muri iki gihugu, abaturage bari barataye ibyabo kuri ubu bagarutse mu byabo bigizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda.
Abaturage bo muri utu duce twari twarazahajwe n’indambara ni kenshi bagaragaye bashima ingabo z’u Rwanda zabakijije intambara bakaba barasubiye mu buzima bwabo busanzwe.
Ibi byatumye umubyeyi wo mu ntara ya Cabo del Gado mu karere ka Palma yahisemo kwita umwana we izina ry’ikinyarwanda ”Mahoro” nyuma yuko afashijwe n’ingabo z’u Rwanda.
Uyu mubyeyi uri mu bavanwe mu byabo n’ibitero by’ibyihebe, TNT ku mashusho yashyize kuri Twitter, arimo ko yari agiye kuhasiga ubuzima bitewe n’ibibazo yari yagize ari kubyara.
Zainabo w’imyaka 24 yabashije kubyara neza afashijwe na RDF, abyara umwana w’umukobwa w’ibiro 3.2, ava kwa muganga asubira iwe mu Karere ka Palma mu cyaro cya Quitunda.
Yajyanwe kwa muganga na RDF kuwa 27 Nzeri mu bitaro biri ahitwa Afungi, amara iminsi ibiri atari yabyara.
Zainabo yarabazwe, abayara neza, ahitamo gusaba RDF ko Umwana we yahabwa izina ry’Ikinyarwanda kuko ingabo zabo zamwitayeho.
Uyu yaje gusezerwa mu bitaro nyuma y’iminsi umunani, maze RDF kuwa 8 Ukwakira, we n’umwana we bameze neza, baraherekezwa bajyanwa iwabo mu Mujyi muto wa Palma.