Umunyarwenya Ndimurukundo Elysee wamamaye nka ‘Pilate’ yatangaje ko atazongera gutera urwenya kuri Kiliziya Gatolika ndetse n’indi migenzo yose ikoreshwa mu iyobokamana, nyuma y’uko Musenyeri Smaragde Mbonyintege agaragaje ko bidakwiye.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege yahoze ari Umwepisikopi wa Kabgayi. Muri iki gihe ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Musenyeri Mbonyintege yamaganye akomeje abanyarwenya batera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, asaba Leta kugira icyo ikora mu maguru mashya.
Yavuze ko ibyo bateraho urwenya usanga kenshi bikwirakwiza cyane ku mbuga nkoranyambaga, kandi bigaragara nk’ibisebya iri dini.
Ati “Biriya bintu, tugomba kubivugana na Leta[…] rero niba dukorana, ikidusenya ni bo kizagiraho ingaruka bwa mbere. Mu myitwarire rusange y’ahazaza. Ibyo bintu rero bareka ngo bitambuke mu izina ryo kwishyira ukizana, ni byo ariko habaho no gukumira uburenganzira bw’abantu.”
Yavuze ko ingaruka z’ibikorwa na bariya banyarwenya bigera kuri Leta no ku idini, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ati “Nibatabikora ntibizatubuza gukomeza gukora ibyo dukora, ariko iteka tuzi ko ingaruka zabyo abo zigwaho ni Leta, ntabwo ari twebwe. Natwe bitugiraho ingaruka iyo tubona abantu bitwaye gutyo, ariko rero ubona ari ububasha abantu biha budafite aho bugarukira ngo ni ho Isi igeze, noneho bikagira ikindi kintu kiri inyuma yabyo, ngo ni byo bizana amafaranga vuba. Ukabona rero urimo kugura igihugu amafaranga. Kutabyumva ngo ubitekereze, unatekereze aho bibera usanga ari uguta igihe.”
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yavuze ibi mu gihe amashusho y’umunyarwenya Pilate yisanisha n’abapadiri yari amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga; aho agaragara abatiza umuraperi Ish Kevin ndetse n’umunyamakuru wa Isibo Tv, uzwi nka Babou.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pilate yavuze ko mu busanzwe atakoraga urwenya ku migenzo ya Kiliziya Gatolika, ko amashusho ye yasakaye “mu gihe ari bwo bwa mbere nari nkoze urwenya ku ba Padiri”.
Yavuze ko ibyo yakoze yari yabikoze nk’ubuhanzi ashaka ko ibintu bye akora bimenyekana. Ati “Naravuze nti nk’uko nsanzwe mfite urwenya ruzwi nka ‘Pilate’ nti reka noneho uyu munsi nze nabaye Padiri, ndacyeka nta n’ubwo nari Padiri, nari nabaye Musenyeri kuko nari nambaye ingofero. Ndangije ndavuga nti reka nigire Padiri, noneho bibe Umuyoboro w’ibitekerezo byanjye kugira ngo nsetse abantu.”
‘Pilate’ yavuze ko atateye urwenya “ngamije gusebya Kiliziya Gatolika, nabikoze ngirango nshimishe abantu’ kandi ‘ntabwo nsanzwe mbikora”.
Yavuze ko nyuma y’iriya Missa, yakoze urwenya yisanishe n’abasirikare, nyuma anagaragara mu bindi bikorwa.
Uyu musore yavuze ko ibyavuzwe na Musenyiri Mbonyintege abyumva neza, kandi ko yahise afata icyemezo cyo kubireka burundu.
Yanavuze ko hari indi Missa yari yateguye yari kuzerekana muri Gen-Z Comedy aho ‘nari kuzasengera aba- Padiri ba Pilate’.
Yungamo ati “Ndi umuhanga nkora ibindi byinshi, ariko ntabwo nzongera gukora kuri Kiliziya Gatolika n’ibintu byerekeye Iyobokamana ntabwo nzongera kubikora ukundi.”
Pilate yasabye imbabazi Musenyeri Mbonyintege na Kiliziya Gatolika yose muri rusange. Ati “Ndasaba imbabazi Musenyeri unyihanganire, nasetsaga abantu gusa. Abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’abandi bose naba narakomereje bambabarire ntabwo bizongera.”
Uyu musore yavuze ko mu busanzwe asengera mu Itorero ADEPR ariko “nakuriye muri Kiliziya Gatolika ndetse nize mu bigo byabo”.