Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi, Umunyamerika, David Bennett w’imyaka 57, yabaye umuntu wa mbere ku Isi utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga (genetically-modified).
Bennett ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw’igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.
Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.
Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bennett yagize ati: “Ni ugupfa cyangwa gukora uku guterwa urugingo” nk’uko BBC yabitangaje. Ati: “Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yanjye ya nyuma”.
Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bwana Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.
Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.
Ku itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urwo rugingo rw’ingurube, iyi ni indunduro (impera) y’imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora guhindura ubuzima mu bice bitandukanye ku isi.
Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi “itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’ingingo [zo gutera abarwayi]”, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’abantu ryo kuri Kaminuza ya Maryland.
Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo.
Kuba gukoresha ingingo z’inyamaswa mu muntu – uburyo buzwi nka ’xenotransplantation’ – bishobora gucyemura ikibazo cy’ubucye bw’ingingo, bimaze igihe kirekire bitekerezwaho, ndetse imitsi imwe n’imwe y’umutima w’ingurube isanzwe ikoreshwa.
Mu kwezi kwa cumi mu 2021, abaganga babaga b’i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko y’ingurube mu muntu. Icyo gihe, iryo ni ryo gerageza rya mbere rikataje ryari rikozwe muri uru rwego. Gusa, uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye mu bwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.