Biganiro Mucyo Antha wari umunyamakuru w’imikino ukorera Radio/TV10, yamaze gusezera kuri aka kazi burundu, agaragaza ko agiye gukomereza mu byo gushaka no kurambagiza abakinnyi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru muri Afurika.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro cy’imikino yagiriye kuri iki gitangazamakuru yakoreraga, avuga ko yasabye umwanya wo kugira ngo asezera kuri uyu mwuga bidasubirwaho.
Ni nyuma yo kuba yari amaze igihe atagaragara mu biganiro byayo, bigahwihwiswa ko yagiye kure y’itangazamakuru cyangwa yifuza gushinga irye, ariko uyu mugabo uherereye muri Afurika y’Epfo kugeza ubu, yamaze gutanga umucyo avuga ko yagiye mu bindi.
Ati “Natangiye akazi gashya ariko mu buryo bw’ibanga. Nerekeje muri Tanzania kuganira n’ikigo cy’uwo bita Adel Amrouche ku byo bashakaga ko dukorana mu bijyanye no kurambagiza abakinnyi bakiri bato muri Afurika. Ni abari munsi y’imyaka 21, tukabohereza hanze ku migabane itandukanye.”
“Ni ikipe irimo abantu bagera kuri 16 batandukanye. Natangiye gukora amahugurwa atandukanye banyohereza muri Zambia, Mali, Côte d’Ivoire n’ahandi. Nagiraga amahirwe nkasohokana na APR, Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, nabaga ndi mu kandi kazi n’ubwo nakoraga n’aka Radio&TV10.”
Agaruka ku gusezera aka kazi, yavuze ko nta kinyamakuru na kimwe azongera kumvikanaho nk’umunyamakuru.
Ati “Nari nkiri umunyamakuru ariko kubera ko mwanyemereye, kuva ku buyobozi bukuru bw’ikigo kugera no ku bandi bayobozi, nagira ngo nze nkoreshe za mvugo nakoreshaga, ubu rero 100% nari nje guterekaho akadomo ku mwuga w’itangazamakuru nkerekeza mu bindi.”
“Nta bantu bazambona kuri micro mu Rwanda ndetse no kuri televiziyo zitandukanye, cyakora bashobora kuzambona nk’umutumirwa, umusesenguzi cyangwa ureberera inyungu abakinnyi.”
Biganiro yatangiye itangazamakuru mu 2014, ahera Authentic, Flash FM na Radio/TV10 yakoreraga.