Captain wa Rayon Sports Muhire Kevin, yavuze ko ibyo yavuze ko Niyomugano Claude yamuburiye ko hari umukinnyi wa APR FC ushaka kumuvuna bitaribyo, ahubwo byari ugushyushya abantu , ibizwi nko gutwika.
Kuwa 6 ubwo Rayon Sports yari imaze kunganya na APR FC, Muhire Kevin yavuze ko umukino wari ukomeye ,ndetse ko harimo guhangana cyane , byatumye abona ko Taddeo Luanga wa APR FC agamije kumuvuna , ngo amukure mu kibuga kuri uwo mukino.
Muhire Kevin watowe nk’umukinnyi w’umukino ku ruhande rwa Rayon Sports, yavuze ko Captain wa APR FC Niyomugabo Claude , yamugiriye inama yo kwitonda.
Ati” intego ya Luanga yari iyo kumvuna , kugira ngo mvemo ntibyacamo, turi abakinnyi bakuru iyo uri mu kibuga aba ari intambara ,ni inshuti yanjye ariko mu kibuga nta bushuti buba bukirimo , na Claude ubwe yanyegereye ,arambwira ngo wirinde turgukeneye muri CHAN , kandi ni captain wa APR FC ” .
Aya magambo ya Kevin ntabwo yakiriwe neza na benshi , cyane cyane ku ruhande rwa APR FC na Niyomugabo Claude, mu kiganiro yagiranye na B&B Muhire Kevin yavuze ko ibyo yavuze ataribyo , ndetse ko abantu babihaye uburemere bidafite avuga ko ibyo yavuze byari ugutwika .
Mu magambo ye Muhire Kevin yagize ati” hari ibintu nabonye birimo birazenguruka ahangu hose , ni ibintu navuze kuri captain wa APR FC, nkuko nabivuze kare umupira ni ukwishimisha ( entertainment) , umukino wari warangiye twanganyije , mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we ashaka kumvuna , nabivuze nka entertainment, Claude ntabyo yavuze , ninjye wabivuze kuko narinzi ko nimva mu kiganiro n’itangazamakuru arahita akurikira”.
Kevin yavuze ko ibyo yavuze bidakwiye guhererekanwa uko byagenze, ndetse yemeza ko benshi babihaye inyito itariyo , avuga ko we yashakaga gutwika, ati“Claude nyuma twaravuganye , musobanurira uko bimeze , ku giti cyanjye numva umupira w’amaguru ari entertainment, kandi turi abacyeba , ntabwo wambwira ngo Claude yakwifata akaza ambwire ibintu kandi amakipe ari amakeba “.
Kevin yasoje asaba imbabazi ababifashe nabi avuga ko yabivuze ashaka gushyushya abantu gusa , ati ” ababifashe nabi bambabarire njyewe nabivuze nka entertainment nshaka gushyushya , abajijwe niba byari ugutwika , ati yego ,yego kuko ni umuntu wanjye nanjye mba ngomba kumuha challenge nawe akagira icyo abivugaho”.
Si ubwambere Muhire Kevin avuze amagambo afite aho ahurira na APR FC ntafatwe neza n’abakunzi biyi kipe , kuko nko muri 2015 uyu musore yavuze ko adashobora gusinyira APR FC, ngo kuko abona ari nka gereza , amagambo yaje kuvuguruza muri uyu mwaka avuga ko byari ubwana , ndetse avuga ko hari abantu bo muri iyi kipe bigeze ku mwegera ngo ayisinyire ariko ntibyakunda.