Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere rwakatiye igifungo cya burundu Sgt Minani Gérvais ndetse runategeka ko yamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo kwicira abantu batanu i Nyamasheke.
Uyu musirikare yari akurikiranweho ibyaha bitatu birimo 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya gisirikare.
Ni ibyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage 5 bo mu murenge wa Karambi.
Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza rwamuhamije biriya byaha byose.