Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko bugiye kugeza mu butabera umukinnyi wabo ukomoka muri Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, aho bamushinja guta akazi no kutubahiriza amasezerano.
Mu ibaruwa byoseonline ifitiye kopi Gasogi United yandikiye Malipangou tariki 2 Ukuboza 2024, yamwibukije amasezerano yagiranye n’iyi kipe, ndetse inamubwira kugaruka mu kazi mu minsi itanu iri imbere cyangwa bakamurega mu butabera.
Inkuru bijyanye: Malipangou mu muryango winjira Rayon Sports nyuma yo gusezera Gasogi United
Gasogi United yatangaje ko yagiranye n’uyu mukinnyi amasezerano yagombaga kurangira tariki 24 Nyakanga 2024, gusa akaza kongerwaho amezi ane agera tariki 24 Ugushyingo 2024, kubera iminsi uyu mukinnyi wo hagati yamaze mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Iyi kipe ikomeza ivuga ko ubwo uyu mwaka wa Shampiyona watangiraga, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian yaje gusaba ubuyobozi ko akeneye amafaranga, bityo ko bamuha amasezerano mashya y’umwaka, bakamuha umushahara wa Miliyoni avuye ku bihumbi 250 Frw, na Miliyoni 15 Frw zo kumwinjiza mu ikipe (Recruitment).
Gasogi United ngo yaje kwemera kumuha 10 000 000 Frw ndetse n’ibindi byose yasabaga birimo no kumuha igitambaro cya kapiteni n’agahimbazamusyi ka 100 000 Frw, birangira umukinnyi yemeye.
Uyu mukinnyi akaba yaratangiye guhabwa ibyo bemeranyijwe byose, uretse miliyoni 10Frw, bumvikanye ko azabona mbere ya tariki 30 Ukuboza 2024.
Ikipe ya KNC ivuga ko yatgereje ko Malipangou ashyira umukono ku masezerano “yanditse” arabura, gusa bakavuga ko amategeko yemera ko habaho n’amasezerano mu magambo, cyane ko ari na yo mpamvu yishyurwaga ibitandukanye n’ibiri mu masezerano ya mbere.
Théodore Yawanendji-Malipangou Christian yarangije gusezera abakinnyi bakinana muri Gasogi United, aho ku bwe avuga ko amasezerano ye na Gasogi United yarangiye tariki 24 Ugushyingo, ndetse akaba yiteguye gukinira Rayon Sports muri Mutarama.