Abaturage bagera kuri 52 bo mu karere ka Rwamagana umurenge wa Munyaga mu Kagari ka Nkungu mu Mudugudu wa Kabuye bajyanwe ikitaraganya ku bitaro nyuma yaho banyweye ikigage bikekwa ko cyanduye ku muturage wari wakoresheje ubukwe muri ako gace.
Aba baturage, bose bari bafite ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo ku buryo abagera kuri 52 bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Rwamagana.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yavuze ko uyu munsi bamwe mu baturage batangiye gusezererwa mu bitaro nyuma yo koroherwa.
Ubwo yagarukaga ku mpamvu yatumye iki kigage kimerera nabi abakinyoye, yagize ati “Ntabwo ikigage bakinywereye mu bukwe ahubwo bakinywereye ku mubyeyi wari washyingiye umukobwa we, birakekwa ko cyashigishwe mu masaka yari arimo umuti uhungira imyaka ukaba ari wo wabateye kumererwa nabi.”
Mu butumwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kanyujije kuri Twitter, buvuga ko abaturage 28 bamaze gusezererwa mu bitaro, bubasaba kugira isuku.
Ati “Abarwayi 28 bamaze gusezererwa batashye mu ngo zabo kuko bamaze gukira. Abasigaye na bo barimo kwitabwaho n’abaganga, ariko ntawe urembye. Ubuyobozi burasaba abaturage kwitwararika no kwita ku isuku mu itegurwa ry’amafunguro n’ibinyobwa.”