Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije Sgt Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51.
Uru rubanza rwabereye mu ruhame, ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rusharara. Rwitabiriwe n’abasivili benshi ndetse n’abasirikare.
Umunyamategeko wagombaga kunganira Sgt Minani, Me Murigande Jean Claude, yasabye urukiko ko rwasubika uru rubanza, asobanura ko umukiliya we afite uburwayi bwo mu mutwe.
Urukiko rwanze ubusabe bwa Me Murigande nyuma y’aho Ubushinjacyaha bugaragaje ko raporo zo kwa muganga zigaragaza ko Sgt Minani nta burwayi afite. Uyu munyamategeko yahise yikura mu rubanza.
Nyuma y’aho Me Murigande yikuye muri uru rubanza, urukiko rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuruburanisha, ruha Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura ibyo burega Sgt Minani.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bushinja Sgt Minani ibyaha bitatu: ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) tariki ya 13 Ugushyingo 2024 cyatangaje ko Sgt Minani w’imyaka 39 y’amavuko akekwaho kurasira aba bantu mu kabari ko muri santere yo muri Rusharara mu rukerera rw’uwo munsi.
Cyagize kiti “RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”
Amakuru yavuzwe ni uko mbere y’uko Sgt Minani arasa aba bantu, yabanje gushyamirana na nyir’akabari yari yanywereyemo, bapfa amafaranga yagombaga kwishyura.
Ubwo Ubushinjacyaha bwari bumaze gusobanura uko Sgt Minani yaba yarakoze ibyaha, bwasabye urukiko kubimuhamya, rukamukatira igifungo cya burundu.
Urubanza rwapfundikiwe, urukiko rumenyesha ababuranyi ko umwanzuro warwo uzasomwa tariki ya 9 Mutarama 2025.