Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yahakanye amakuru avuga ko yategetswe kugira Ndagijimana Froduald wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo umujyanama we; asobanura ko yagizwe umujyanama wa komite nyobozi y’akarere hubahirizwa ubusabe bwa Komisiyo y’Igihugu y’abakozi ba Leta yari imaze igihe isaba ko asubizwa mu kazi.
Mu kwezi gushize ni bwo uyu Ndagijimana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho icyaha cyo “gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu mvugo mu butabera, no gucura umugambi wo gukora icyaha.”
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’igisa n’ihangana cyari cyarabanje kuba hagati ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo batajyaga imbizi ku mwanzuro wo kumusubiza mu kazi.
Komisiyo yari yarandikiye Meya Mukanyirigira amabaruwa atatu imusaba gusubiza mu kazi Ndagijimana yavugaga ko yirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko; ibyo Meya wa Rulindo atakozwaga.
Ndagijimana Froduald yatawe muri yombi kandi mu gihe yari amaze igihe gito agizwe umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Rulindo, ndetse byavuzwe ko akarere kamuhaye izo nshingano nyuma yo kubitegekwa.
Uyu muyobozi ubwo yari mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’uturere tuyigize bahaye itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza, yavuze ko nta tegeko ryo gusubiza mu kazi Ndagijimana yigeze ahabwa.
Yagize ati: “Kuba Ndagijimana yarabaye umujyanama wa Meya nyuma agafatwa ni ibintu bibiri bitandukanye; dutandukanye gukurikiranwa mu buryo bw’ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’inkiko; tunatandukanye kuba umuntu akurikiranwa mu buryo buri ’administratif’.”
“Icyo kuvuga ko twategetswe kumugira umujyanama wa Meya ntabwo ari byo, buriya akarere ni urwego rwigenga. Icyo mbizaniye ni uko nk’umuntu wari ukurikiranweho ikosa ryo mu rwego rw’akazi kumusubiza mu baturage ntabwo byari kuba byo. Ntabwo ndibwirirwe mbisubiramo kubera ko drones zanyu zarabibahaye, mwabonye amabarwa atandukanye, ariko ibyo Komisiyo y’abakozi ba Leta ibyo yadusabye twagombaga kubishyira mu bikorwa, bityo twagombaga gushaka undi mwanya w’akazi ari ku rwego ariho, kuko kumumanura mu ntera cyangwa kumuzamura bitemewe.”
Meya wa Rulindo yabwiye abanyamakuru ko kuba akarere katarigeze gatanga umucyo ku kibazo cya Ndagijimana bitari ngombwa, kuko kadakorera akazi mu itangazamakuru kandi kakaba kadakoreshwa n’igitutu cyaryo.
Ati: “Icyakora numva ngo mufite drones, niba ari zo zabibahaye ntabwo mbizi, ariko icyo nagira ngo mvugeho ntabwo dukorera mu itangazamakuru, nta n’ubwo dukoreshwa n’igitutu cy’itangazamakuru.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Muhabowagahunde Maurice, yavuze ko Ndagijimana Froduald yari akurikiranweho “ibyaha bikomeye” ku buryo nk’inzego z’ubuyobozi batari kwemera ko asubira imbere y’abaturage.
Ati: “Ntabwo umuyobozi ushinjwa icyaha gikomeye nka kiriya cyo gufata umwana ku ngufu umusubiza imbere y’abaturage ngo najye kubayobora. Ashobora kugira uruhande rumwe akaburana, ariko mu mategeko arengera umurimo ntibikuraho ko ubuyobozi bufata ibyemezo bya ’discipline’ niba hari icyo bugukekaho koko”.
Bitandukanye na Ndagijimana wavugaga ko yagizwe umwere ku cyaha cyo gufata umwana ku ngufu yari akurikiranweho, Guverineri Muhabowagahunde yasobanuye ko atari byo, ko ahubwo uyu mugabo yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo agatanga ingwate yatumye yemererwa kuburana ari hanze.
Yavuze ko iki cyaha na cyo azakiburana.