Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) cyihanangirije ibigo by’amashuri bitekesha peteroli biyivanga n’ibiribwa by’abanyeshuri.
Benshi mu bize n’abiga mu bigo by’amashuri bakunze kwinubira peteroli bumva mu biribwa mu gihe babirya ku mashuri.
Kenshi bikunze kuvugwa ngo bishyirwamo barinda abanyeshuri ko byatera uburwayi bw’inzoka zo mu nda.
Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond yamaganye ibyo guteka peteroli mu biryo ko nta ho bihuriye no guteka ibiryo byujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Ayo ni amakosa akomeye, ntabwo peteroli yagenewe gushyirwa mu biribwa, ndetse haramutse hamenyekanye n’aho ari ho abo bantu bagombye guhanwa kuko bayikoresha mu biribwa, akaba ari na byo amabwiriza y’ubuziranenge avuga.
Hari ibyo ugomba kwirinda gukoresha hari n’ibyemewe gukoreshwa bikaba byujuje ubuziranenga”.
Murenzi yakomeje avuga ko ibyo kuvuga ko peteroli ivura inzoka ari ibinyoma, ashimangira ko hatangiye ubugenzuzi mu mashuri, hagamijwe guca burundu icyo kibazo kandi ibigo bizasangwamo icyo kibazo bizahanwa.
Yagize ati: “Nta bwo peterole ishobora gukoreshwa mu kurinda indwara, ahubwo igira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abanyeshuri.”
Yongeyeho ko RSB igiye gukaza ubukangurambaga mu kugaburira abanyeshuri ku mashuri hatekwa ibiribwa byujuje ubuziranenge.
Ati: “Icya mbere tuzakora ni ubukangurambaga mu gusobanura ibigomba kwirindwa, kandi dufatanyije n’izindi Nzego z’ibanze, amashuri n’abandi ikizakurikiraho ni ubugenzuzi n’amategeko agashyirwa mu bikorwa.”