Umunyamakuru Mutesi Scovia yatangiye inshingano zo kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), asimbuye Cléophas Barore waruyoboraga kuva mu Kuboza 2016.
Mutesi Scovia waherukaga gutorerwa kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) mu matora yabaye ku wa 15 Ugushyingo 2024, yatangiye inshingano ze nyuma yo guhererekanya ububasha na Cléophas Barore kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024.
Mutesi Scovia azungirizwa na Rev Past Uwimana Jean Pierre wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihe umunyamabanga mukuru ari Nyirarukundo Xavera w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
Abandi bagize Inama y’Ubutegetsi Nshya y’uru rwego ni Anthère Rwanyange, Philibert Girinema akaba n’umwanditsi Mukuru wa Igihe, kuri aba haniyongeraho Dr Liberatha Gahongayire watanzwe na Sosiyete Sivile ndetse na Me Muhirwa Ngabo Audace watanzwe n’Urugaga rw’Abavoka.
Mu Kuboza 2016, Cléophas Barore yatorewe kuyobora RMC ubwo yari asimbuye Fred Muvunyi wari waravuye muri izo nshingano zo kuyobora RMC muri Gicurasi 2015, nk’uko byari bikubiye mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter. Muvunyi Fred yari yaratangiye kuyobora uru rwego kuva tariki 26 Nzeri 2013
Ubwo habaga amatora, Cleophas Barore yashimiye abo bakoranye muri manda itambutse, asaba abayobozi bashya kuzaharanira kubaka urwego rukomeye rushimwa n’abaturage.
Ati: “Dusize urwego rufitiwe icyizere n’abanyamakuru ariko by’umwihariko bafitiwe icyizere n’abaturage. Turabashishikariza gukomeza kugirira icyizere abatowe.”
Uyu munsi mu muhango wo guhererekanya ububasha, Cléophas Barore yashimiye abo bakoranye muri manda ishize avuga ko yakoze mu bihe bikomeye ariko babasha kubyitwaramo kigabo.
Yagize ati “Twatangiye ibintu bikomeye ariko ntabwo nagira uwo mbwira ko byoroshye. Icyo nshima uyu munsi, ni ubunyamwuga kuko bumaze gutera imbere.”
Mutesi Scovia wari umaze guhabwa izi nshingano, yavuze ko gusimbura Cléophas Barore ari umunzani mwiza wo kwipimaho kuko ari umunyamakuru buri wese ashima kandi ibikorwa bye bikaba byivugira.
Ati “Kuba nsimbuye Barore, ntabwo ari amahirwe ahubwo ni ibyago. Kuba ngiye kumusimbura ari umuntu ibikorwa bye byivugira, ni umunzani mwiza wo kwipimaho aho gusimbura umuntu n’ubundi abantu bavuga ngo uyu muntu yakoraga iki?”
Mutesi Scovia yatanze icyifuzo cy’uko buri muntu wese ukora umwuga w’itangazamakuru yagira ikimuranga abifashijwemo n’ikigo akorera kugira ngo abica umwuga w’itangazamakuru bajye bagira uburyo bakurikiranwamo naho ubyanze akirengera ingaruka z’ibyazamubaho.
Urwego rwa RMC rwashyizweho muri Kanama 2013 nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yari yemeje gahunda yo guteza imbere itangazamakuru, gahunda iteganya ko kugenzura itangazamakuru byajya bikorwa n’abanyamakuru ubwabo nk’abasobanukiwe n’uwo mwuga, bakajya bigenzura mu mwuga wabo bakurikije ubumenyi, amahame n’imyitwarire yemewe ndetse n’imiterere y’uwo mwuga.
RMC igizwe n’abanyamakuru, abanyamategeko, abashakashatsi n’abarimu muri za kaminuza, ikaba ishinzwe kugenzura ko abanyamakuru bubahiriza amahame agenga umwuga wabo, ko babona amakuru bemererwa n’amategeko kandi ko badakoresha umwuga wabo mu guhutaza abaturage.