Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije ubutabera bw’u Buhinde, umuturage wabwo witwa Salman Rehman Khan wari wageze mu Rwanda ahunga, mu gihe yashakishwaga na Interpol ku byaha by’iterabwoba.
Salman Rehman Khan yari akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku mutwe wahagaritswe mu Buhinde witwa Lashkar-e-Taiba (LeT). Ugendera ku matwara y’Idini ya Islam, ndetse ufite icyicaro muri Pakistan.
Washinzwe mu myaka ya 1980, bivugwa ko wagize uruhare mu bitero byagiye bigabwa ku butaka bw’u Buhinde. Bivugwa ko LeT ifite intego zo kugira agace ka Kashmir akagendera ku matwara y’idini ya Islam.
Mu 2008, bivugwa ko uyu mutwe wagabye igitero mu Mujyi wa Mumbai, kigahitana abantu barenga 170 mu gihe abandi benshi bakomeretse. Hari ibindi bitero wagiye ushinjwa birimo ibyagabwe mu Mujyi wa Jammu na Kashmir bigahitana abasivile mu gihe ibindi bikorwaremezo birimo ibya gisirikare byangiritse.
Uyu mutwe bivugwa ko uhabwa inkunga n’abantu hamwe n’imirwango imwe n’imwe yo muri Pakistan na bamwe mu banya-Pakistan baba mu mahanga.
Hirya no hino ku Isi wagiye ukumirwa ugafatwa nk’umutwe w’iterabwoba. Loni yafashe umwanzuro wo kuwita umutwe w’iterabwoba cyo kimwe n’ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, u Buhinde n’ibindi bihugu. Pakistan nayo yamaganye uyu mutwe.
LeT ikora mu mazina atandukanye mu kwiyoberanya. Hari aho bayita Jamaat-ud-Dawa (JuD) cyangwa se igakora yitwa Falah-e-Insaniat Foundation (FIF) mu kuyobya uburari yigira nk’umuryango uharanira ibikorwa by’ubugiraneza.
Nubwo uyu mutwe wahagaritswe na Pakistan, abasesenguzi mpuzamahanga n’imiryango itandukanye n’ibihugu birimo u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashinja Pakistan gushyigikira ibikorwa byawo.
Bivugwa ko ibikorwa bya LeT birenga imbibi z’u Buhinde bikagera no mu Majyepfo ya Aziya.
Yigiye ubuhezanguni muri gereza
Salman Rehman Khan yagejejwe mu Buhinde ku wa Kane n’Urwego rushinzwe Iperereza rw’u Buhinde. Mu minsi yashize yari yarafungiwe muri Gereza ya Bengaluru aho iperereza rivuga ko yari afite uruhare mu bikorwa by’ubuhezanguni no gukwirakwiza ibisasu kugira ngo byifashishwe mu gukora iterabwoba.
Yigeze gufungwa nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku guhohotera abana, hagati y’umwaka wa 2018 na 2022. Muri icyo gihe yamaze muri gereza, nibwo yahuye n’umuntu witwa T Naseer wari warahamijwe ibyaha by’iterabwoba agahanishwa igifungo cya burundu.
Bivugwa ko uwo Naseer ariwe wagize uruhare mu kumucengezamo amatwara y’ubuhezanguni ndetse ngo muri gereza ni ho yabimwigishirizaga, akandika ku rukuta ibyo akwiriye kumenya.
Salman nyuma yo kuva muri gereza, yatangiye ibikorwa byo kugura intwaro no kuzikwirakwiza, cyo kimwe n’amasasu n’ibindi biturika kugira ngo bizifashishwe mu bikorwa by’iterabwoba.
Naseer yanacuze umugambi we wo gutoroka ubutabera umunsi yari yitabye urukiko kugira ngo aburanishwe, bigerwaho bigizwemo uruhare na Salman.
Ubwo uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byajyaga ku mugaragaro, Salman yatorotse u Buhinde, ahunga ubutabera kugeza ageza mu Rwanda.
Urwego rushinzwe Iperereza mu Buhinde rwamenye ayo makuru ajyanye n’ibikorwa by’ubufatanyacyaha byakorewe muri Gereza ya Bengaluru ku wa 25 Ukwakira umwaka ushize, buhita butangaza ko Salman ari umuntu ushakishwa ku byaha bitandukanye birimo gukoresha intwaro, ibiturika n’ibindi.
Ku wa 2 Kanama umwaka ushize, nibwo urwo rwego rwamenyesheje Interpol ko uwo mugabo ashakishwa. Inzego z’ubutabera z’u Rwanda zaje kubibona, zimuta muri yombi zihita zinamenyesha u Buhinde.