Umubikira uyobora Ikigo Nderabuzima cya Save giherereye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, yatawe muri yombi azira gutwara sima muri Ambulance.
Soeur Nyiraminani Bellancille yatawe muri yombi nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imbangukiragutabara bivugwa ko y’Ibitaro bya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara ipakirwamo imifuka ya sima.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, nyuma y’aya mashusho yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “aya makuru y’iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe.”
Amakuru avuga ko sima yapakirwaga muri iriya mbangukiragutabara ari iya Soeur Nyiraminani, ikaba yari iyo kubaka zimwe mu nyubako z’ivuriro ayoboye zari zikeneye gusanwa.
Usibye kuba iriya Ambulance yaratwawemo sima, amakuru agera kuri BWIZA ahamya ko hari n’abandi bashoferi b’izi modoka hirya no hino mu gihugu rimwe na rimwe bazitwaramo abagenzi basanzwe bakishyurwa amafaranga.
Minisitiri w’Ubuzima yashimangiye ko “kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe”, ashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru.
Yunzemo ko undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912 agatanga amakuru.