Dr. Anicet Kibiriga wari Meya w’Akarere ka Rusizi, na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse na Niyonsaba Marie Jeanne wari umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere beguye kuri izo nshingano.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye isuzuma ndetse inemeza ubwegure bwabo.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette, yemeje aya makuru avuga ko nk’inama Njyanama ntacyo banenga mu mikorere y’aba bayobozi beguye.
Ati: “Ntacyo twabanengaga n’amabaruwa yabo arabisobanura beguye ku mpamvu zabo bwite.”
Habimana Alfred wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, naho Uwimana Monique wari Umunyamanga w’Inama Njyanama y’Akarere agirwa Umuyobozi wungirijwe w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo.
Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Mukase Valentine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi na Niragire Theophile wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyama beguye.
Ibi kandi bikaba bibaye Guverineri w’intara y’iburengerazuba nawe asimbujwe.