Muzungu Gerard wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe, byitezwe ko ari we ugomba kugirwa by’agateganyo Meya w’akarere ka Karongi.
Ni nyuma y’uko Mukase Valentine wari Umuyobozi w’aka karere yeguye, akajyana n’abarimo uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile na Dusingize Donatha wari Perezidante w’inama njyanama.
Uretse aba bayobozi, hari abakozi 12 biganjemo abo mu ishami ry’imyubakire n’imiyoborere myiza birukanwe.
Usibye Muzungu, mu bandi bagomba kujya kuziba icyuho muri Karongi harimo Maurice Nsabibaruta nka ugomba kugirwa by’agateganyo Visi-Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Nsabibaruta yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu kigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), akaba yari ashinzwe iterambere n’imishinga.