Musanze mu ntara y’Amajyaruguru hari abaturage bo mu murenge wa Gashaki bavuga ko ifu yagenewe abana b’imiryango itishoboye ngo ibakure mu mirire mibi ihabwa abakire abatishoboye ntibayihabwe.
Aba baturage biganjemo abatishoboye bo mu murenge wa Gashaki w’akarere ka Musanze nibo bagaragaza ko iki kibazo cyuko inkunga y’ifu igenerwa abatishoboye ngo abana babo ibakure mu mirire mibi ihabwa abishoboye bo bakayibura.
Umwe ati “ababyeyi bava ku bitaro bari kwijujuta ari benshi ngo abantu bashyizemo ni abakire n’abakozi ngo nta mukene urimo”.
Undi ati “usanga abantu bakomeye nibo bari kuyibona, umuntu nasanze inaha wubatse umaze kugwiza nk’ibintu usanga ariwe uyitafa, basa n’abakoresha ikimenyane”.
Ngo bahangayikishijwe nuko bishobora kuzagira ingaruka ku bana babo bari mu mirire mibi, bagasaba inzego bireba ko zasuzuma iki kibazo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambera ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko bagiye gusuzuma iki kibazo kigakemuka akanasaba abatishoboye bayihabwa kuyikoresha icyo yagenewe.
Ati “ntabwo shisha kibondo ari iy’umuryango wose, ni iya wa mwana igenewe kugirango ayifate umwana abashe kugira ubuzima bwiza”.
Ikibazo cy’abatishoboye bagaragaza ko bagenerwa inkunga na leta aho kuyiha abo igenewe igahabwa abandi si aha muri Gashaki ya Musanze gikunze kugaragara gusa, bose bagahuriza gusaba ko abatishoboye bajya batoranyirizwa mu nteko z’abaturage nkuko byahoze mu rwego rwo kurinda ikimenyane na ruswa bamwe bakunze kugarukaho muri izi gahunda.