Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yategetse ko abagororwa barenga 5,400 bari bafungiwe muri gereza zitandukanye barekurwa.
Abagororwa 5,442 batangiye kurekurwa barangana na 41% by’abagera kuri 13,211 basanzwe bafunzwe.
Ndayishimiye ku wa Kane yahaye abashinzwe gushyira mu bikorwa uriya mwanzuro ibyumweru bibiri byo kuba bamaze kurekura abafunzwe bose.
Abagororwa bahawe imbabazi ni abari barahamijwe ibyaha byoroheje, abarangije ¼ cy’igifungo bari barakatiwe, abarembye ndetse n’abageze mu za bukuru.
Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe ni we watangije kiriya gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri gereza zo mu Burundi; nk’uko yabitangaje.
Yagize ati: “Ikiduhangayikishije twese ni imibare y’umurengera igaragara muri gereza zo mu Burundi uruta cyane ubushobozi bwazo.”
Ndayishimiye yavuze ko ubwo bucucike butuma Leta n’imiryango y’abafunzwe bisanga bafite umutwaro wo kwita ku bafunzwe, by’umwihariko kubagaburira, kubavuza no kubaha ibindi bakenera.
Ati: “Ndabizi ko aba barekuwe bonyine amafaranga bishyurirwa nta wufunzwe ntimwakongera kuvuga ko abanyeshuri babuze intebe cyangwa ibitabo. Nimwumve uburyo duhomba”.
Ndayishimiye yunzemo ko byibura buri mwaka Leta y’u Burundi ikoresha abarirwa muri miliyari 15 yita kuri za gereza, nyamara yakabaye akora ibindi.