Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, yabaye ahagaritswe by’agateganyo kuko hari ibyo akurikiranyweho.
Byatangawe mu kiganiro n’abanyamakuru cyanbereye ku biro by’Akarere ka Rusizi ku wa 14 Ugushyingo 2024.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’ibyumweru bibiri uyu muyobozi aketsweho gusambanya umugore w’abandi inkuru ikaba kimomo ku mbuga nkoranyambaga.
Magingo aya Umurenge yari ayoboye uyobowe by’agateganyo n’umukozi w’umurenge ushinzwe imiyoborere (Admin).
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko impamvu uyu Murenge uyobowe n’umuyobozi w’agateganyo ari uko hari ibyo uwo Gitifu akurikiranyweho.
Ati “Hariyo umuyobozi uyu munsi serivisi ziratangwa mu baturage ku buryo nta kibazo. Ikiba kigamijwe cya mbere ni uko abaturage babona serivisi. Iyo abaturage babona serivisi nta bijujuta, ntekereza ko nta kibazo gihari mu Bugarama n’uhari nawe aragaragara”.
Yakomeje agira ati “Hari ibyo ari gukurikiranwaho muri iyi minsi niyo mpamvu adahari. Ni ukuvuga ngo ikurikiranwaho nirirangira muzamubona, aho ngaho cyangwa se bizaterwa n’icyo abari gukurikirana basanze, niba ibyo ari gukurikiranwaho bimuhama cyangwa bitamuhama”.
Nyuma y’iki kirego, umugore wavuzweho gusambana n’uyu muyobozi yumvikanye ku mbuga nkoranyambafa avuga ko we na gitifu batasambanye ko ahubwo ari akagambane kakorewe uyu muyobozi.