Inkuru yo gusangira n’imbwa birashoboka ko ari ubwa mbere waba uyumvise ariko Akimanizanye Chantal byamubayeho ubwo yari umukozi wo mu rugo mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro ‘Inkuru Yanjye’ gitambuka ku miyoboro wa Youtube wa ‘Rweme Mbabazi’ (y’umunyamakuru Mbabazi Gerard), Akimanizanye avuga ko yavuye mu Karere ka Kayonza ahitwa i Nasho mu Ntara y’Iburasirazuba, aje gushaka akazi ko mu rugo.
Icyo gihe yari afite imyaka 16 hafi kuzuza imyaka 17. Musaza we wari warigeze muri Kigali mbere yamusabye ko yaza akamushakira akazi ko mu rugo.
Igihe cyarageze Akimanizanye akazi arakabona ariko musaza we na we wakoraga mu by’ubwubatsi agira amahirwe yo kujya mu ngabo z’u Rwanda.
Ibihe bitamworoheye yanyuzemo ni uburyo abakoresha be bakoze ibishoboka byose ngo ajye asangira n’imbwa.
Icyakoze avuga ko yaje guhura n’insanganya zo gutwara inda nyuma yo guhabwa ibinini bimusinziriza. Inda yarayibyaye umwana amujyana mu cyaro.
Ati: “[…] Ndagenda nkora akazi ko mu rugo nkajya nsangira n’imbwa bakajya bambwira kurya ibiryo imbwa zirya, nkarya uburagara n’akawunga, mba muri ubwo buzima ndababazwa mu kazi ko mu rugo, ndasuzugurwa nkareba nkabona nta cyerekezo cy’ubuzima.”
Avuga ko yakomeje gusenga kandi akigirira icyizere abikomoye ku nyigisho za Aposlte Mignone zirimo ko Imana yagukorera ubukwe, yagukorera ibitangaza n’ibindi bikomeza umuntu.
Ati: “Ahantu hanyuma nakoze, nakoze i Kibagabaga aho nakoranaga n’umukobwa w’Umurundikazi. Aho hantu rero ni ho naje kumenyana n’umubyeyi twahuriye ahantu dusenga, yemera kumfata nk’umwana.”
Agaruka ku buzima bwe bwite, Akimanizanye avuga ko atashoboye kwiga kubera ababyeyi be bamucaga intege.
Agira ati: “Tuvuka mu muryango w’abana 5, naciwe intege n’ababyeyi […] nabaza Papa amafaranga y’ishuri ati baza Mama wawe, na we ati baza Papa wawe kandi bose bakora, bacuruza ibitoki, bigaragara ko bafite amafaranga.”
Bamubwiraga ko abakobwa bize bakarangiza nta kintu bageza ku babyeyi babo, uko ni ko bahise bamukura mu ishuri.
Musaza we wakoraga akazi k’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali yamusabye kuhamusanga akamushakira akazi ariko babana.
Ati: “Navuye mu ntara ndaza mbana na we ukwezi kose arangije ahita anshakira akazi ko mu rugo noneho ahita ajya mu gisirikare, akazi ko mu rugo nkatangirira mu Gatsata.”
Kuba musaza we yari agiye mu gisirikare byatumye Akimanizanye yumva ko akwiye kwirwanaho akamenya uko agomba kubaho.
Aho yatangiriye akazi ko mu rugo yahamaze amezi ane, ahandi ahamara umwaka n’amezi abiri, ubuzima burakomeza.
Ku myaka 20 yaje gukundana n’umuntu bemeranya kujya mu rugo kumwerekana nk’umukunzi we.
Akomeza agira ati: “Twageze mu rugo angaburira ibinini binsinziriza arangije antera inda. Twaryamanye ntabyumva antera inda nasinziriye.”
Yatewe inda yaratangiye gukora ubucuruzi buciriritse, igihe kiragera arabyara.
Ati: “Nabyariye hano muri Kigali ubuzima bunaniye njya mu Ntara, barambwira ngo waciye inka amabere ibi ntibyavamo, nta muntu w’iwanyu wigeze abyara ikinyendaro.”
Ibyo yabibwirwaga na Se umubyara, umuryango uramuca birarangira agaruka mu Mujyi wa Kigali.
Icyakoze ngo igihe cyarageze abura amafaranga yo kwishyura inzu akajya arara ahantu ku Mudugudu, akararana n’imbwa zirara zizerera ariko akaryamisha umwana we ahongaho.
Avuga ko byageraga nka saa kumi n’imwe akajya mu bantu baziranye na we agakaraba ndetse akanakarabya n’umwana we.
Yaje gusubira mu cyaro, umuryango n’inshuti bose baramwanga asigarana na nyina umubyara.
Ku rundi ruhande yakomeje kwitwara neza mu buzima bubi yanyuzemo, bituma abona umugabo yishimiye kandi urugo rwabo rubanye mu mahoro.
Kimwe mu bimubabaza ni uko yakoze ubukwe ariko ntibwatahwa n’ababyeyi be na ba Se wabo kubera ko yari ashakanye n’umusore ukiri umunyeshuri udafite amafaranga.
Asaba abana b’abakobwa banyura mu buzima nk’ubwo yanyuzemo kutiheba kuko igihe kiragera Imana ikabacira inzira.