Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyasezereye abari abakozi bacyo 12 biganjemo abari abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Umwanditsi Mukuru, Umuyobozi wa Radiyo Rwanda, abayobozi ba Radiyo Musanze na Rusizi, Uwari ukuriye ishami rishinzwe abakozi n’abandi.
Mu itangazo ryahawe abakora muri urwo rwego rigaragaza abasezerewe barimo Gakuru Sammy wari uyoboye ishami ry’Imari muri RBA, Ndahiro Uwase Liliane wari ukuriye ishami rishinzwe ubucuruzi no kwamamaza, Asiimwe nkunda Abel wari Umunyamabanga w’Ikigo.
Hari kandi Imananimwe Marie Chantal wari umukozi ushinzwe amategeko,Tuyisenge Révocat wari ushinzwe progaramu za Televiziyo Rwanda, Ntidendereza Theoneste wari umusesenguzi w’ibikorwa byo kwamamaza.
Mu bandi bayobozi basezerewe harimo Karemera Sylvanus wari Umwanditsi Mukuru (Chief Editor), Gashagaza Rose wari ushinzwe Iyamamazabikorwa, Hakizimana Sadah wari umuyobozi wa RC Musanze, Nkundineza Lambert wari umuyobozi wa RC Rusizi ndetse na Aldo Havugimana wari umuyobozi wa Radio Rwanda na radiyo z’abaturage.
Mu bandi basezerewe muri icyo kigo kandi harimo Domina Kaniziyo wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi n’imiyoborere.
Ni impinduka zahuriranye n’iz’abandi bahawe inshingano nshya barimo Uwayo Divin wagizwe Umuyobozi wa Radiyo za RBA, yungirijwe na Nyinawumuntu Ines Ghislaine, mu gihe Munyarukumbuzi Emmanuel yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, yungirijwe na Ufitinema Remy Maurice.
Rutikanga Paul wari usanzwe atangaza amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa, mu gihe Uwera Clarisse yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi.
IGIHE yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Cleophas Barore, kugira ngo agire icyo avuga kuri izi mpinduka ariko ntibyadukundira kuko atabashije gusubiza ubutumwa twamwandikiye ndetse ntiyanitaba telefoni.