Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyakoze impinduka mu buyobozi bwacyo aho Uwayo Divin yagizwe Umuyobozi wa Radiyo za RBA, yungirijwe na Nyinawumuntu Ines Ghislaine, mu gihe Munyarukumbuzi Emmanuel yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, yungirijwe na Ufitinema Remy Maurice.
Izi mpinduka mu buyobozi bwa RBA, zatangajwe kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, mu itangazo ryanyujijwe ku mbuha nkoranyambaga zayo.
Uwayo Divin wagizwe umuyobozi wa Radiyo za RBA yari asanzwe akora ibiganiro bitandukanye kuri Televiziyo y’u Rwanda, mu gihe Nyinawumuntu Ines Ghislaine umwungirije yari umunyamakuru wa Kigali Today.
Munyarukumbuzi Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Televiziyo, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’Itangazamakuru na African Leadership University, akaba yaranabaye Associate Public Information Officer mu rukiko rwa IRMCT.
Ufitinema Remy Maurice yakoraga mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda mu myaka yatambutse.
Mu zindi mpinduka zakozwe, Rutikanga Paul wari usanzwe atangaza amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa, mu gihe Uwera Clarisse yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi.
Izi mpinduka mu buyobozi bwa RBA zije zikurikira ishyirwaho ry’Umuyobozi Mukuru wungirije wayo, Sandrine Isheja, wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri muri Kanama 2024.