Inzobere mu by’umutekano n’igisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziherutse kwemeranya umushinga witezweho kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, uteganyijwemo gushyiraho Urwego ruhuriweho rwa gisirikare ruzatangirizwa i Goma.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Angola (Angop), avuga ko uyu mushinga wiswe CONOPS (Proposed Concept of Operations) wemejwe ku wa Kane w’icyumweru gishize i Luanda muri Angola, ahari hateraniye inzobere mu by’umutekano n’Igisirikare.
Ni umushinga ugamije kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, aho itangazo ryashyizwe hanze ku byemeranyijweho, harimo umugambi uhuriweho kandi wumvikanyweho wo gusenya umutwe wa FDLR, ndetse no gukuraho ingamba z’umutekano zashyizweho n’u Rwanda z’ubwirinzi.
Mu nama iheruka y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga hagati y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Angola; impande zombi zumvikanye ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo gusenya umutwe wa FDLR ndetse no kuzakuraho ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kwirindira umutekano.
Guverinoma ya DRC kandi yavugaga ko ibi bigomba gukorerwa rimwe (gusenya FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho izi ngamba), ariko iy’u Rwanda ivuga ko bidashoboka.
Ibyemeranyijweho mu cyumweru gishize n’inzobere mu bya gisirikare n’umutekano, bigomba kuzanaherwaho mu nama y’Abaminisitiri iteganyijwe muri uku kwezi, tariki 16 Ugushyingo 2024.
Izi nzobere kandi zanemeje urwego ruhuriweho n’Ibihugu bitatu (u Rwanda, DRC, n’Umuhuza Angola) rwiswe (MVA-R) ruzaba ruyobowe na Angola rukazaba ruhuriyemo abasirikare ba DRC n’u Rwanda, rugomba kuzashyirwaho bitarenze ejo tariki 05 Ugushyingo 2024 rukamurikirwa i Goma muri DRC nk’uko byemejwe n’Inama yo ku rwefo rw’Abaminisitiri yabaye tariki 12 Ukwakira 2024.