Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bishobora guhura n’amakuba bizira kurwanya igihugu cyabo.
Ubu butumwa yabutanze ubwo yaganirizaga abanyeshuri mu gihe Iran yizihiza imyaka 45 ishize abanyeshuri bafashe bugwate Abanyamerika barenga 50 bari kuri Ambasade ya Amerika i Tehran.
Khamenei yagize ati “Abanzi, baba Leta y’Aba-Zionist cyangwa Amerika rwose bazabona igisubizo gikomeye cy’ibyo bari gukorera Iran, Leta ya Iran n’ingabo zirwanaho.”
Uyu muyobozi atangaje aya magambo nyuma y’aho tariki ya 26 Ukwakira 2024, ingabo za Israel zigabye igitero mu bice bitandukanye bya Iran, zisobanura ko zihorera ku byo Israel yagabweho tariki ya 1 Ukwakira.
Ingabo za Israel zavuze ko zangije ibikorwaremezo by’ingenzi by’iza Iran, gusa ibinyamakuru byo muri Iran byo byatangaje ko iki gitero nta byinshi byangije.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Israel, Lt Gen Herzi Halevi, yateguje Iran ko niyongera kurasa ku butaka bw’igihugu cyabo, ibitero bizakurikiraho kuri Iran bizaba bifite ubukana burenze ibiheruka.