Abapfumu bo mu bwoko bw’Abahindu mu Buhinde bakomeje kuraguza ibigirwamana byabo ubutitsa, basabira Kamala Harris intsinzi mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe tariki ya 5 Ugushyingo 2024.
Nala Suresh Reddy washinze umuryango yitiriye nyina wa Kamala, Dr. Shyamala Gopalan Harris, ni we wateguye iki gikorwa. Yasobanuye ko batangiye gahunda yo gusabira Kamala Harris tariki ya 28 Ukwakira 2024.
Suresh yagize ati “Twatangiye iyi gahunda tariki ya 28, dusabira Kamala Harris kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Uyu muhango uri gukorerwa mu gace ka Thulasendrapuran muri Leta ya Tamil Nadu kari hafi y’agace ka Chennai nyina wa Kamala wabaye umuganga wubashywe n’Abahindu yavukiyemo.
Abari kuwitabira bumvikana bambaza ibigirwamana byabo mu rurimi rwa Tamil rukoreshwa n’Abahindu. Aho bambariza hari ibyapa byanditseho ubutumwa bwo mu Cyongereza bwifuriza uyu mukandida amahirwe.
Umunyapolitiki Murukanandan wo muri Tamil Nadu yatangaje ko kuba Kamala ufite inkomoko mu Buhinde yariyamamarije kuba Perezida wa Amerika bibateye ishema, kandi ngo birabahagije.
Murukanandan ariko yasabye nyirasenge wa Kamala witwa Sarala [uba muri Chennai] ko mu gihe yazatsinda amatora, yazasura Thulasendrapuran kugira ngo bishimire intsinzi.
Yagize ati “Twamusabye gushishikariza Harris ko yazasura umudugudu wacu nyuma yo gutsinda amatora. Twizera ko byose bishoboka.”
Ikusanyabitekerezo rigaragaza ko Abanyamerika 61% bafite inkomoko mu Buhinde bateganya gutora Kamala. Muri bo, abagore ni 67%, abagabo bakaba 53%. Aya mahirwe asanishwa no kuba uyu mukandida akomoka mu Buhinde.