Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo mu karere ka Karongi havuzwe inkuru ku gusezera akazi kwa Gitifu w’umurenge wa Murundi, Ntakirutimana Gaspard ari kumwe n’aba Gitifu b’utugari 3 nyuma yo gufungirwa mu biro by’akarere, hakurikiyeho iyeguzwa ry’abandi bakozi batatu bose byavuzwe ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Nyuma y’iyi nkundura, Ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru cyamenye impamvu muzi yateye aba bayobozi kwegura, dore ko hari n’abandi bakozi batatu basezeye babakurikiye.
Urujijo ni rwose mu baturage ku mpamvu abayobozi bari birirwanye, ku cyabateye gusezera akazi.
Mu gitondo cya tariki 29 Ukwakira 2024, nibwo Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert ari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano bagiriye uruzinduko mu murenge wa Murundi ho mu karere ka Karongi ngo bajye kuganira n’abaturage, bahageze kubera yari amasaha y’igitondo basanga ikibuga bari kubakiriramo kirera, kuko bahasanze abaturage mbarwa.
Abayobozi b’utugari batangiye gukora iyo bwabaga bajya kuvana abaturage mu mirima ngo bitabire inama yari igiye kuremeshwa na Guverineri. Mu masaha ashyira saa tanu n’igice nibwo abaturage bari bahageze basanga aba bayobozi n’inzego zishinzwe umutekano bamaze kurakara, basaba Gitifu w’umurenge kubasubiza mu ngo zabo inama itabaye.
Nyuma yo gusubiza abaturage mu ngo zabo, Guverineri n’inzego zishinzwe umutekano bategetse Gitifu w’umurenge n’abutugari batatu kwinjira mu modoka bakajya ku karere.
Amakuru BWIZA yakuye ahantu hizewe n’uko aba bayobozi bo mu murenge wa Murundi bageze ku biro by’akarere ka Karongi bashyirwa mu cyumba cy’inama z’amashusho (Video Conference Room), bitekerezaho bigeze mu masaha ya saa yine z’ijoro bemera kwandika basezera ku kazi.
Aba bose banditse kubera igitutu bashyizweho n’Ubuyobozi bubakuriye, kubwo gutinya ko binangiye imitima n’ubundi batazatinda mu kazi.
Ntibyatinze, nyuma y’umunsi umwe ubuyobozi bw’akarere bwagiye kuganira n’abaturage b’umurenge wa Murundi, birangira bavuyeyo birukanye abandi bakozi batatu bashinzwe iterambere mu tugari.
Umurenge wa Murundi udafite umuyobozi, kuri ubu n’utugari dutatu muri dutandatu turiyoboye, ibikomeje gutera abaturage kwibaza ku mitegekere yo mu nzego z’ibanze.