Mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu (CHAN) 2024 izakinwa mu 2025, ikipe y’Igihugu, Amavubi, yatsinze Djibouti ibitego 3-0 ihita iyisezerera.
Ni umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ubera kuri Stade Amahoro. Umutoza w’Amavubi, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga mu mukino ubanza.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard na Perezida wa Ferwafa, Munyantwari Alphonse, barebye uyu mukino.
Mu mpinduka Frank utoza Amavubi yari yakoze, harimo Muhawenayo Gad wari wasimbuye Niyongira Patience, Byiringiro Gilbert yari yasimbuye Omborenga Fitina, Mbonyumwami Thaiba yari yasimbuye Iyabivuze Osée, Mugisha Gilbert yari yafashe umwanya wa Tuyisenge Arsène mu gihe Ngabonziza Pacique yari yafashe uwa Niyibizi Ramadhan.
Amavubi yatangiranye imbaraga ashaka kubona igitego hakiri kare, ndetse biza kuyakundira ku munota wa 18 ubwo Dushimimana Olivier (Muzungu) yafunguraga amazamu ku mupira yari ahawe na Ruboneka Bosco bakinana muri APR FC.
Amavubi yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 24 Muzungu yongera guhagurutsa abakunzi b’Amavubi anyeganyeza inshundura ku mupira mwiza yari yongeye guhabwa na Ruboneka Bosco.
Abarebye uyu mukino bahise batangira kwibaza ko ibitego bishobora kuza kurumbuka ariko Djibouti yahise ikanguka.
Djibouti yatangiye guhererekanya neza, ndetse ikinira ku izamu ry’Amavubi ariko Muhawenayo Gad akomeza kugumisha u Rwanda mu mukino.
Abasore ba Spittler batari biteguye kongera gukora irindi kosa, bayoboye umukino kugeza iminota 45 y’igice cya Mbere irangiye bikiri ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Djibouti yagarutse iri hejuru ndetse iyobora iminota 15 yabanje ariko Gad akomeza kurekera Amavubi mu mukino.
Uko iminota yicuma, ni ko abasore b’Amavubi bakomezaga gukoresha imbaraga nyinshi kuko byabasabaga gushaka ikindi gitego cyo kubashyira mu mwanya mwiza.
Amavubi yakomeje gucunga ibitego bya yo ariko ananyuzamo agashaka ikindi, kuko mu gihe cyose umukino wari kurangira ari ibitego 2-1, u Rwanda rwari gusezererwa.
Ku munota wa 78 Mugisha Gilbert yatsinze igitego ku mupira yari ahawe na Byiringiro Gilbert ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.
Ku munota wa 70, Amavubi yakoze impinduka, havamo Mbonyumwami Thaiba wari wababaye, ahita asimburwa na Twizerimana Onesme mu gihe Dushimimana Olivier yahise asimburwa na Tuyisenge Arsène.
Amavubi yongeye gukora impinduka ku munota wa 80, havamo Byiringiro Gilbert wahise asimburwa na Omborenga Fitina.
Arsène uzwi nka Tuguma, yakoresheje neza iminota yahawe, ndetse imipira ye myinshi yayiganishaga imbere kandi yihuta.
Abasore ba Frank bongeye guhagurutsa Stade ku munota wa 89, ubwo Tuyisenge Arsène yatsindaga igitego cya Gatatu ku mupira yahawe na Mugisha Gilbert wari umaze gucenga umunyezamu wa Djibouti, maze Stade yose ikoma.
Ikipe y’Igihugu ya Djibouti byagasa n’ibiyirangiranye, ndetse iminota 90 irangira u Rwanda rwegukanye intsinzi y’uyu munsi ku bitego 3-0.
U Rwanda ruzahura n’ikipe izava hagati ya Sudan y’Epfo na Kenya. Sudan y’Epfo yatsinze Kenya ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye iwayo.
Abakinnyi 11 bari babanjemo ku ruhande rw’Amavubi: Muhawenayo Gad, Niyigena Clèment, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Ngabonziza Pacifique, Muhire Kevin, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Mbonyumwami Thaiba, Ruboneka Bosco na Nshimiyimana Yunussu.