Hamaze iminsi havugwa ikibazo cyo kutumvikana hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ku kibazo cy’umukozi witwa Ndagijimana Froduald wirukanwe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yagize icyo atangaza kuri icyo kibazo kijyanye no kutumvikana ku mwanzuro wo gusubiza uwo mukozi wirukanwe mu kazi, aho gikomeje guteza impaka.
Mu kiganiro Minisitiri Mugenzi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko icyo kibazo muri Minisiteri bakizi, yemeza ko bagiye kukiganiraho kandi ko bidakwiye gufatwa nka byacitse.
Ati ‟Uko ikibazo kimeze turakizi, turaza kukiganiraho dukurikirane tureba icyakorwa, urebye nta byacitse birimo kandi ubwo natwe ku rwego rwa Minisiteri twabimenye, natwe turashyiraho akacu kugira ngo gishobore gukemuka”.
Abajijwe niba Minisiteri ishobora gutegeka Umuyobozi w’Akarere kubahiriza imyanzuro ya Komisoyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Minisitiri yagize ati: ‟Meya ntabwo tumutegeka gusubiza umukozi mu kazi, ahubwo tugomba gukurikirana uko ikibazo kimeze tukajya inama tukareba umwanzuro wafatwa, naho kuvuga ngo turategeka Meya se ku mpamvu yihe? Duhereye ku ki?”.
Arongera ati ‟Icyo tugiye kureba ni icyatuma uwo mwuka mubi uhagarara, ibyo mubiduharire birakemuka”.
Ni ikibazo cyavutse nyuma y’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yirukanye mu kazi umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.
Nyuma y’uko uwo mukozi agejeje ikibazo cye muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta agaragaza ko yirukanwe arengana, iyo Komisiyo yazusumye ikibazo cye isanga ikosa yirukaniwe ryo guhindura amazina y’umwana mu bitabo by’irangamimerere atari we warikoze, ryakozwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere.
Komisiyo yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ibaruwa ya mbere imusaba gusubiza umukozi mu kazi, nyuma y’uko bigaragaye ko iryo kosa atariwe warikoze, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku itariki ya 06/11/2023.
Meya wa Rulindo yandikiwe indi baruwa imwibutsa gushyira mu ngiro imyanzuro ya Komisiyo, yongera kumusaba gusubiza mu kazi uwo mukozi.
Ni ibaruwa igaragaramo ingingo isaba Meya kumenyesha iyo Komisiyo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 15, ahereye igihe aboneye iyo baruwa.
Ku itariki 22 Ukwakira 2024, ni bwo Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yandikiye Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NPSC, ibaruwa isaba Komisiyo kongera gusesengura neza mu bushishozi, hagahabwa agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo uwo mukozi ahabwe igihano cyo kwirukanwa.
Umuyobozi w’Akarere mu byo ashingiraho byatumye yirukana uwo mukozi, nk’uko biri muri iyo baruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa NPSC, ngo ni uburemere bw’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, aho uwo mukozi kandi yakoresheje nabi ububasha afite.
Ngo uwo mukozi yirengagije gukora neza inshingano ze, aho iyo mikorere mibi ngo ishobora kugira ingaruka ku rwego rw’ubuyobozi no ku gihugu, biba ngombwa ko uwo mukozi yirukanwa nyuma yo kwandikirwa amenyeshwa amakosa yakoze.