Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ndetse na Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 bagiye gutangira kuburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro. Ariko buri wese azaba afite inteko iburanisha ye.
Ni mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, aho yemeje ko nk’ubushinjacyaha bakiriye Dosiye ya ‘Fatakumavuta’ ndetse na Dosiye ya Miss Muheto, kandi ko batangira kubura kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.
Yavuze ati: “Ibikubiyemo (muri dosiye) bizasomerwa mu rukiko (dosiye) twayiregeye Urukiko azaburana ejo (ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024) ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Nibaza ko rero icyangombwa ni uko twaregeye Urukiko, urubanza ruzaburanishwa ejo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.”
Faustin Nkusi yavuze kandi ko bakiriye Dosiye ya Miss Nshuti Divine Muheto, kandi ko bayiregeye Urukiko “Nawe azaburana ejo mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama rukorera Kicukiro.”
Ku wa 18 Ukwakira 2024, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko Fatakumavuta yafashwe “nyuma yo kwihanangirizwa inshuro yinshi ndetse agirwa inama ariko ahitamo kwinangira.”
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’iminsi yari ishize, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahererekanya amashusho ye ‘yibasira umuryango wa Meddy n’umugore we Mimi’, ndetse bamwe bagiye bagaragaza ko bitari bikwiye.
Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kubahiriza amategeko mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, aho kubiba urwango no kugumura abantu.
Ati “RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.”
Arakomeza ati “Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.”
Ni mu gihe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ari bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.
Polisi y’u Rwanda yavuze kandi Miss Muheto yari atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira. Kandi ko yagonze ndetse yangiza ibikorwa remezo.
Hejuru y’ibyo kandi yahunze inzego z’umutekano nyuma y’uko agonze. Polisi yavuze ko ibi si “ubwa mbere yari abikoze, ndetse ko yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”
Polisi itangaje ibi mu gihe kuva mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yemezaga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi.
Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka agonga inzu, icyo gihe yagize igikomere ku ijisho ariko yitabwaho n’abaganga akomeza ubuzima.
Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, azaburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro
Dosiye ya ‘Fatakumavuta’ yaregewe Urukiko ndetse azaburana ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro